Ubuhamya bw’umukobwa wavutse atagira igitsina




Umukobwa wo muri Kenya witwa Julian Peter, w’imyaka 30, yatangaje ko yavutse nta gitsina na nyababyeyi agira, akaba yarabimenye ageze mu gihe cy’ubwangavu ubwo yarakomeje kubaza abaganga impamvu atajya mu mihango, kandi abandi bakobwa bigana bangana nawe bayijyamo.

Uyu mukobwa umaze umwaka atangiye gusangiza abantu ubuzima bwe aciye mu itangazamakuru, yabwiye BBC ko  afite ikibazo cya Mayer-Rokitansky-Küster-Hauser Syndrome (MRKH), giterwa no kutagira igitsina na nyababyeyi ndetse uba ufite n’impyiko imwe, umugore wavukanye ubu bumuga ntajya mu mihango.

Julian avuga kuba nta gitsina agira ntacyo bimutwaye nubwo abantu bavuga ibyo bishakiye kuri we.

Ati: “Bashobora kuvuga ibyo bashaka, umuntu umwe yambwiye ko ngo ngomba kujya aho basengera abantu bakansengera, undi arambwira ngo kubera ko mva mu gace ka Ukambani(Agace ko muri Kenya bivugwa ko kabamo abapfumu benshi), Nyogokuru hari uko ashobora kunyiza.”



Avuga ko yamenye ko nta gitsina agira ku myaka 17, igihe yari umunyeshuri yagiye kwa muganga kwivuza amaguru ye  yari yarabyimbye,  ngo ikibazo cya mbere muganga yamubajije igihe aherukira mu mihango undi amubwira ko atigeze ayijyamo na rimwe.

Muganga yahise atangira kumusuzuma, bamucisha mu cyuma barangije bamubwira ko nta myanya myibarukiro agira kandi ko ikibazo cye gihera aho igitsina gitereye inyuma.

Nyuma yo kubyumva “Nahise ndira, umunsi wa kabiri nkomeza kurira bigera no ku munsi wa Gatatu nyirira, gusa bigeraho birashira niyemeza gukomeza amasomo yanjye.”

Avuga ko nyuma yagiye kubagwa kugirango bahafungure bikanga, yongeye gusuzumwa basanga nta gitsina na nyababyeyi agira bamubwira ko arwaye MRKH.

Julian Peter avuga ko ubwo bamubagaga bakamuha ibisubizo nyina ari nawe agira gusa yabibwiwe nawe bikamubabaza agatangira kumuahinja ko hari amakosa yakoze yaba yaratumye atagira igitsina.

Nyuma y’imyaka 10 ku myaka 27 yongeye kujya kubagwa bigenda neza igitsina bagikorera inzira ariko bamubwira ko nta nyababyeyi afite adashobora kubyara.

Indwara ya MRKH ikunda kuboneka ku mugore 1 mu 5,000, abenshi  kubyakira birabananira bakiheba, Julian we avuga ko yiyakiriye ndetse akaba ahura n’abandi bafite ikibazo nk’icye bakaganira bagahumurizanya, agasaba  ababa bafite iki kibazo kwegera abaganga batanga ubujyanama cyangwa bavura indwara zo mu mutwe kugirango babafashe kwiyakira.

Julian Peter asoza avuga ko ajya akundana n’abasore mu gihe bitaragera kure agahita abibabwira ibituma bahita bamwanga ariko akavuga ko bitamuca intege ko igihe nikigera Imana izamuha umukunda.

Kuri ubu ntarabasha gukora imibonano mpuzabitsina kuko bongeye kumubaga muri 2018, muganga akaba abimubujije, Avuga ko gushaka umugabo atari ikintu cyihutirwa kuri we, ahubwo ngo nashaka umwana azashaka uwo kurera.



@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: