Ubuhamya bw’umusore wakinaga umupira w’amaguru bikarangira abaye umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana

Ishyangaryera Oscar, umuhanzi w’umunyarwanda uririmba indirimbo ziramya zikanahimbaza uwiteka, yatangarije ikinyamakuru Igicumbi News uko yinjiye mu kuririmba indirimbo zihimbaza Imana.

Uyu muhanzi w’ umunyarwanda kuri ubungubu uherereye mugihugu cya Kenya, yadutangarije ko mu buzima bwe bwose mubyo yakoraga ahantu hatandukanye yabaga burigihe arimo kuririmba indirimbo ziramya kandi zigahimbaza Imana, birangira ahise ajya mu mwuga w’ubuhanzi. “Nibyo koko nkiri muto nakundaga kujyana n’umuryango wanjye mu masengesho, mugihe nabaga ndi mu rusengero bahimbaza numvaga nshaka cyangwa nanjye mfite imbamutima zo kuba nanjye nahimbaza ariko simbikore kuko numvaga ntabishoboye kandi nabonaga bigoye”.

Avuga ko ahubwo yaje kwinjira mu gukina umupira w’amaguru ariko nyuma akabitera umugongo agahitamo kuba umuhanzi. Yagize ati: “Ubwo narindangije amashuri yanjye makuru nahise njya mu mwuga wo gukina umupira wamaguru, amakipe nanyuzemo icyandangaga aho nabaga ndi hose nakundaga kuba ndi kuririmba indirimbo ziramya kandi zigahimbaza Imana kenshi na kenshi, byabaye ngombwa ko nkomeza gukina umupira w’amaguru ariko hashize umwaka umwe n’igice nahise mpagarika gukina nubwo nari nkishoboye, njya mu mwuga w’uburirimbyi, birangira inzozi zanjye zibaye impamo nkuko nahoraga mbyifuza”.

Ishyangaryera yakomeje abwira Igicumbi News ko nyuma yuko abaye umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, akomeje urugendo rwo kwagura impano ye. Agira ati: “Ubu ndaririmba mfite indirimbo 25, ubu ndimo ntunganya amashusho kuburyo iza mbere amashusho yazo agiye gusohoka vuba cyane, ikintu cyaba cyaranshimishije kuruta ikindi mu buzima bwanjye ni indirimbo yanjye ya mbere nasohoye indirimbo ifite amavuta yarakunzwe cyane guhera muri Kenya aho mperereye, Uganda, Burundi, kugera no mu Rwanda igihugu cyanjye cy’amavuko”.

Avuga ko yagiye  agerageza gukora ibitaramo hirya no hino hatandukanye muri Afurika y’Iburasirazuba kandi ngo birimo kugenda neza, kuburyo mu Rwanda, Coronavirus niramuka igabanije ubukana azahita aza gutangira kuhakorera ibitaramo .

Mukama webale ni imwe mu ndirimbo Ishyangaryera Oscar avuga ko yakunzwe karahava muri Afurika y’Iburasirazuba .

NIYONIZERA Emmanuel Moustapha/Igicumbi News