Uburayi bwahagaritse ibiganiro ku byerekeye ubufasha mu bya Gisirikare n’u Rwanda kubera M23

Umuyobozi w'ububanyi n'amahanga muri EU, Kaja Kallas

Umuyobozi w’ububanyi n’amahanga mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi(EU), Kaja Kallas, kuri uyu wa Mbere Tariki 24 Gashyantare 2025 yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru nyuma y’inama ya Komite y’Ububanyi n’Amahanga, aho yavuze ko iyi komite yahagaritse ibiganiro ku byerekeye ubufasha mu bya Gisirikare n’u Rwanda kubera gushinja u Rwanda gufasha abarwanyi ba M23.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagiye agaragaza kenshi ko u Rwanda rutagira uruhare mu gufasha abarwanyi ba M23 mu rugamba barimo muri RDC.  Nubwo bimeze bityo, EU iri gusuzima gufata “icyemezo cya politiki cyo gushyiraho ibihano” ku gihugu cy’u Rwanda “bitewe n’uko ibintu bizagenda kuri iyi mirwano,” nk’uko Kallas yabivuze.

“Twasabye u Rwanda gukura ingabo zayo,” Kallas yagize ati, “kandi Amasezerano y’Ubwumvikane [MOU] ajyanye n’ibikoresho by’ingenzi bizasuzumwa.”

Mu kwezi gushize, Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na Larry Madowo w’umunyamakuru wa CNN, aho yavuze ko u Rwanda ntabufasha buha M23.




@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author