Uburyo urumogi rwambutswa Congo rukagera mu Rwanda




Umukobwa w’imyaka 25 y’amavuko wo mu Karere ka Rubavu aherutse gufatirwa mu Murenge wa Kanzenze atwaye udupfunyika 500 tw’urumogi mu mufuka w’ibirayi aruzanye i Kigali.

Yafashwe ategereje imodoka itwara imizigo ngo imuzane mu Mujyi wa Kigali ari naho yari azanye urwo rumogi.



Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yamufatiye mu Murenge wa Kanzenze mu Kagari ka Kiremera, Umudugudu wa Bisesero.

Amakuru abaturage batanze niyo yatumye uriya mukobwa ukiri  muto afatwa atageze ku mayeri ye.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i  Burengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko abapolisi bari bamenye amakuru ko uriya mukobwa afite umugambi wo kujyana urumogi mu Mujyi wa Kigali hahita hategurwa igikorwa cyo kurumufatana.



Yagize ati: “ Hari amakuru yari yatanzwe n’abaturage ko uriya mukobwa ashobora kuba acuruza urumogi, bari bafite amakuru ko hari umuntu ashaka kurushyira mu Mujyi wa Kigali aruvanye mu Karere ka Rubavu. Abapolisi bamufashe atarasohoza uwo mugambi, kuko bamufashe agitegereje imodoka itwara ibirayi mu Mujyi wa Kigali ngo zimutware.”

CIP Karekezi avuga ko abapolisi bakimara kumufata basutse hasi ibirayi basanga yahishemo udupfunyika 500 tw’urumogi.

Baruvanga n’ibirayi bakaruzana i Kigali kuko kugemura imyaka iva mu Ntara byemewe

Yahise ashyikirizwa Urwego  rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kanama kugira ngo akurikiranwe.

Congo- Kinshasa, Isoko y’urumogi rwinjira mu Rwanda…

Uriya mukobwa amaze gufatwa yavuze ko ruriya rumogi aruhabwa n’undi muntu  urukura mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo(DRC).

Yemeye ko  yari afite umukiriya arushyiriye uba mu Mujyi wa Kigali. Ni inshuro ya kabiri afatiwe mu cyaha cyo gucuruza urumogi nk’uko CIP Karekezi abyemeza.



Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’i Burengerazuba CIP Karekezi yaboneyeho kongera gukangurira abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe hari umuntu bakekaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Mu kiganiro Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera aherutse guha itangazamakuru yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gucunga no gufata abarwinjizamo ibiyobyabwenge ariko ko rudafite ubushobozi bwo kwinjira mu kindi gihugu ngo rubikumirire yo.

Hari tariki 12, Nyakanga, 2021 nyuma y’amakuru yavugaga ko Polisi yafatiye mu Murenge wa Giheke mu Karere ka Rusizi umugabo w’imyaka 48 afite umufuka urimo ibilo 60 by’urumogi, udupfunyika twarwo 50, amacupa 652 y’amavuta yo kwisiga atemewe yitwa mukorogo, amacupa 90 y’amavuta yo mu bwoko bwa movit atujuje ubuziranenge, imikebe itandatu y’amata ya Nido na garama 900 z’ayo mata byose bya magendu.

CP Kabera yagize ati: “ Tuzakomeza gukorana n’abaturage kugira ngo baduhe amakuru y’ababyinjiza n’aho baca kugira ngo tubafate. Nta burenganzira dufite bwo kujya mu gihugu cy’abandi ngo tubikumirireyo ariko tuzacunga iby’iwacu.”

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.




Didier Maladonna/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author