Ubusesenguzi: Argentine ya Messi beretse Brazil ya Neymar ko hari byinshi bagikeneye kwiga

Mu mu mukino wa nyuma wahuzaga Brazil yanakiriye irushanwa ryo muri America rizwi nka Copa America, ikipe ya Brazil yesuranaga na Argentina muri uru rukerera rwo kuri iki cyumweru, Argentine itahabwaga amahirwe yegukanye iki gikombe bigoranye.



Argentine ibifashijwemo n’abasore bayo bafite ubunararibonye nka Lionel Messi ukinira FC Barcelona yo muri Espanye na Angel Di Maria ukinira Paris Saint  Germain, babashije kubona igikombe bari bakeneye nyuma yo gutsinda Brazil ya Neymar igitego kimwe ku busa,  cyabonetse ku munota wa 22 gitsinzwe na Di Maria.

Umwe mu bakunzi bakomeye ba Argentine na Messi, Niwegisubizo Elyse mu byishyimo bikomeye cyane mu kiganiro ahaye Igicumbi News, avuze ko kuba Messi atwaye igikombe bikomeje kugaragaza ko afite ubunararibonye muri ruhago y’isi. Ati: “Ibitotsi ni byinshi ariko ibyishyimo biranyuzuye, nuko turi mubihe bya Covid naho ubundi uyumunsi wari kuba ukomeye kuri njye ariko nubundi ndishimye, Messi niyubahwe yagaragaje ubunararibonye Kandi bizamuha amahirwe yo kuba yakwegukana bimwe mubihembo bitangwa ku mugabane w’iburayi”.




Argentine na Messi batwaye igikombe Brazil nyuma yo gutsinda 1-0 ndetse bihise bisubiza agaciro Lionel Messi ko kuba yafatwa nk’umwami muri Argentine wo muri iki kiragano gishya kubera ko hari hashize imyaka 28, iki gihugu kitagikozaho imitwe y’intoki. 

Kanda hasi wumve uko Elyse abisobanura:

Ibi bisigiye isomo rikomeye Brazil, kuko nubwo yahabwaga amahirwe yo gutwara igikombe ariko abakinnyi bayo baracyafite byinshi byo kwiga birimo no kumenyera amarushanwa kuko ku urupapuro bigaragara ko buri mukinnyi akomeye.



Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News

 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: