Ubushakashatsi bugaragaza ko hari abagabo benshi batishimira imiterere y’igitsina cyabo

Ibijyanye n’igitsina cyangwa imibonano mpuzabitsina bikunze kuba ubwiru n’ibanga mu bice byinshi ku isi. Icyakora, ubushakashatsi buherutse gukorwa n’umuryango wo mu Bubiligi iVox ufatanyije na radio JOE, bwagaragaje andi mabanga ku byo abagabo batekereza ku gitsina cyabo n’ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina.

Ibyavuye uri ubwo bushakashatsi bwakorewe ku baturage b’aba- Flamands 1000, bigaragaza ko 36 % bavuze ko uburebure bw’igitsina bufite ikintu kinini busobanuye ku bagabo. Hafi kimwe cya kabiri (48 %) bavuze ko uburebure bw’igitsina ari ingenzi cyane kuri bo.

Hafi kimwe cya kabiri cy’abo bagabo babajijwe, bavuze ko bishimiye igitsina cyabo mu gihe 25 % bavuze ko batishimiye na gato igitsina Imana yabahaye. Abagabo 7 % bo bavuze ko bababazwa bikomeye n’igitsina cyabo.

Muri abo bagabo babajijwe, 66 % bakorera isuku igitsina cyabo buri munsi. 20 % bagisukura rimwe mu minsi ibiri mu gihe 11 % bagisukura rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru. 57 % bogosha imisatsi yo ku gitsina cyabo kubera bumva ko ari ngomba cyangwa se abakunzi babo babibasabye. Hari 11 % bogosha kuko iyo babikoze babona igitsina cyabo cyabaye kinini.

Mu babajijwe kandi, 22 % bigeze kujya kwa muganga bafite ikibazo gifite aho gihuriye n’igitsina cyabo. Ubushakashatsi bwerekanye ko abagabo babiri muri batatu barangiza igihe cyose bakoze imibonano mpuzabitsina. Umwe mu bagabo bane yigeze kugira ibibazo byo kurangiza.

Hari abagabo bagaragaje ko nubwo nta kibazo bafite, hari ubwo bajya bananirwa kurangiza bitewe n’izindi mpamvu nk’umunaniro, inzoga, ibiyobyabwenge n’ibindi.
Abagabo bane kuri batanu, bavuze ko bigeze kurangiza vuba nkuko 7 Sur 7 yabitangaje.

@igicumbinews.co.rw

About The Author