Ubushakashatsi bwagaragaje ko COVID-19 yandura nyuma ya saa Tatu?- Mukabunani abaza Minisitiri w’Intebe

Depite Mukabunani Christine yabajije Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, impamvu yagendeweho mu kugena saa Tatu nk’isaha yo kuba buri wese yageze mu rugo niba ifitanye isano n’ubushakashatsi bwerekana ko Coronavirus yandura cyane muri icyo gihe ngo hakazwe ingamba zo kwirinda.

Iki kibazo yakibajije nyuma y’ikiganiro Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, Imitwe yombi cyagarutse ku bikorwa bya Guverinoma byerekeranye n’ingamba zo gukumira no guhangana n’icyorezo cya COVID-19 ku wa 21 Nyakanga 2020.

Mukabunani yagize ati “Ndabaza kuriya abantu batagomba kurenza saa Tatu batarahata kandi turashishikariza Abanyarwanda gukora, kongera ubukungu cyane cyane abakora ubucuruzi n’ibindi kugira ngo nibura ubukungu ntibukomeze kuzahara. None turagera saa Tatu tugashishikariza abantu ko bagomba gutaha. Ese ubushakashatsi bwagaragaje ko COVID-19 yandura cyane cyane nyuma ya saa Tatu? Kugira ngo twese dushyiremo imbaraga n’Abanyarwanda babyinubira bareke gukomeza kwinuba. Ndagira ngo twumve neza impamvu ya saa Tatu.’’

Murara Jean Damascène we yavuze ko hari abasaba kongererwa amasaha yo gutahiraho kugira ngo bakora akazi kabo neza.

Ati ‘‘Iyo uvuganye n’abacuruza barakubwira ngo nyakubahwa mwadusabiye saa Tatu z’umugoroba zikongerwaho isaha imwe. Ese isaha imwe yongereweho ibikorwa byahungabana byaba bingana bite?’’

Inshuro nyinshi abantu bakunze kugaragaza ko isaha yo gutahiraho ikwiye kongerwa kuko hari abo isanga bakiri mu mirimo, bikaba ngombwa ko bayisiga bakagenda.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko mu kugena isaha harebwa ku bintu bitandukanye.

Yagize ati ‘‘Muzi ko mbere isaha yo kugera mu rugo yari saa Mbili, tuyigira saa Tatu, igihe kizagera ibe saa Yine na saa Tanu. Iyo tugiye gufata ibyemezo by’amasaha, duhuza ibintu byinshi. Mu rwego rw’ubuzima batubwira uko siyansi y’ubuzima ibisobanura n’uko icyorezo gihagaze. Dusubira inyuma tukareba imyitwarire y’Abanyarwanda, umuco wacu.’’

Yasobanuye ko icyemezo cyo gufunga saa Tatu hari ibintu kigabanya.

Ati ‘‘Icya mbere ni uko nk’ubu hoteli na restaurant zifunguye ariko ntitubabuza gufata icyo kunywa, umuntu ashobora kujyamo ariko icyo tuba tubara ni amasaha umara ha handi tukwemereye. Umuntu ashobora kujya muri restaurant agiye gufungura akanywa amacupa atatu y’urwagwa, byeri cyangwa umuvinyo, uko umwongerera igihe, kwa guhana intera kurarangira, agasabana. Kugira ngo tugabanye ibyo byago niyo mpamvu isaha imwe tutayongeyeho.’’

Icyemezo cyo kongera amasaha mu cyumweru gishize cyaganiriweho mu Nama y’Abaminisitiri ariko agumishwa ku gihe cyagenwe kuko harebwa uko icyerekezo gihagaze.

Ati ‘‘Muzajya kumva wenda mu byumweru bibiri hari ikindi twongeyeho, gishobora kuba isaha imwe cyangwa abiri nkuko twanabigabanya bigasubira saa Mbili bitewe n’uko icyorezo kizaba gihagaze. Impamvu si uko icyorezo cyandura nyuma ya saa Tatu.’’

Yasobanuye ko mu gihe umuntu yasuye undi, uko umwongerera igihe muri urwo rugo ni uko gusabana bizamuka.

Ati ‘‘Twarebye saa Tatu tubona ariyo ikitubereye uyu munsi.’’

-   Mukabunani yabajije umukarani usinda hoteli aba yanywereyemo

Depite Mukabunani yagaragaje ko hari ibikorwa bigifunze nk’utubari ariko hakaba aho uhura na ba bakarani baterura imyaka basinze.

Yakomeje ati ‘‘Ukibaza uti ese buriya avuye muri hoteli? Buriya mu by’ukuri utubari turafunze cyangwa dufungure bigaragare tumenye ko utubari dukora, abantu bacuruze batekanye, batihishahisha.

Minisitiri Dr Ngirente yamusubije ati “Abasinda si uko aribyo Leta ishaka, natwe turabahana, dufata benshi, bakisobanura. Ikigaragara ni uko abo duhora dufata ntibadufasha kurwanya iki cyorezo. Gufungura utubari hashingiwe ku muco wacu, imyitwarire n’ibyo inzego z’ubuzima zitubwira, dusanga tutaragera igihe cyo gufungura utubari, ngo abantu basabane.’’

Imibare igaragaza ko buri munsi Polisi y’Igihugu ifata abagera ku 1000 bafunguye utubari mu buryo butemewe, bagahanwa.

Depite Mukabunani Christine yabajije icyagendeweho mu kugena saa Tatu nk’isaha abantu batagomba kurenza bataragera mu ngo zabo
@igicumbinews.co.rw