Ubushinwa bwavuze ko ubwigenge bwa Taiwan busobanuye intambara

Ubushinwa bwavuze amagambo akomeye buburira ko Taiwan nigerageza kuvana ubwigenge kuri Beijing “bisobanuye intambara”.

Uku kuburira kubaye nyuma y’uko Beijing ihagurukije ibikorwa bya gisirikare ndetse ikanagurutsa indege z’intambara hafi y’ikirwa cya Taiwan.

Bibaye kandi mu gihe cy’imibanire myiza hagati ya Leta zunze ubumwe za Amerika na Taiwan, aho ubutegetsi bw’iki kirwa bwishimiye ubutegetsi bushya muri US mu cyumweru gishize.

Mu itangazo ryasohotse ejo kuwa kane, leta ya Washington yemeje ubushake bwayo mu gufasha Taiwan kongera ubushobozi bwayo bwa gisirikare.

Ubushinwa bubona Taiwan nk’intara yabwo yagumutse, ariko Taiwan yo yibona nk’igihugu gifite ubusugire bwacyo.

Ejo kuwa kane, umuvuguzi wa minisiteri y’ingabo y’Ubushinwa Wu Qian yabwiye abanyamakuru ati: “Turabwira dukomeje izo ngabo za Taiwan zishaka ubwigenge, ko abakina n’umuriro uzabatwika, kuko ubwigenge bwa Taiwan busobanuye intambara”.

Yanavuze ko ibikorwa bya gisirikare by’Ubushinwa hafi ya Taiwan ari “ibikorwa bikenewe mu gukemura ikibazo cy’umutekano ubu kiri muri Taiwan no kurinda ubusugire bw’igihugu.”

Nyuma ya Wu Qian, umuvugizi wa minisiteri y’ingabo za Amerika John Kirby yasubije, avuga ko ibyo Qian yavuze “bibabaje ariko bidakuyeho ubushake bwacu bw’amasezerano dufitanye na Taiwan”.

Kirby avuga ko Pentagon “ibona nta mpamvu y’umujinya kuri Taiwan watuma ibintu bigera ku bushyamirane”.

Biteganyijwe ko ubutegetsi bushya muri Amerika bukomeza igitutu ku Bushinwa ku ngingo zitandukanye zirimo uburenganzira bwa muntu, ibitumvikanwaho mu bucuruzi, ikibazo cya Hong Kong na Taiwan.

Ubushinwa na Taiwan bifite guverinoma zitandukanye kuva intambara y’imbere mu Bushinwa yarangira mu 1949. Beijing yakomeje kugerageza kubuza Taiwan kugira imibanire yihariye n’amahanga.

Mu myaka ya vuba ishize ubushyamirane bwariyongereye, Ubushinwa bukunze kuvuga ko buzakoresha imbaraga mu gusubiza Taiwan ku murongo.

Map of Taiwan

Nubwo ibihugu bicye ku isi byemera Taiwan nk’igihugu cyigenga, ni ikirwa gitora abagitegeka muri demokarasi, gifite ubukungu bwigenga n’imibanire n’ibihugu byinshi ariko itemewe ku rwego rwa dipolomasi mpuzamahanga.

Kimwe n’ubundi butegetsi bwinshi, Washington nayo nta mibanire yeruye yemewe ifitanye na Taipei. Ariko hari amasezerano yitwa ‘Taiwan Relations Act’ bagiranye na Taiwan yo kubaha intwaro z’ubwirinzi.

Ayo masezerano avuga ko igitero cyose kuri Taiwan kizafatwa “nk’ikintu gikomeye” kireba Leta zunze ubumwe za Amerika.

@igicumbinews.co.rw