Kubura akazi bitumye yiyahura

Mu Burengerazuba bwa Kenya ahitwa Kakamega , umusore w’imyaka 19 yasanzwe  mu cyumba cye anagana mu mugozi hejuru y’uburiri yararagaho, aho bikekwa ko kubura akazi aribyo byatumye yiyahura.



 

Timoth Indimuli w’imyaka 19 bikekwa ko yiyahuye , ngo yiriwe yaburiwe irengero umunsi wose wo ku wa Gatatu , nyina  witwa Rosawa Rikwiro ,avuye mu kazi akomeje kumubura yiyambaje abaturanyi be bamena urugi rwaho uwo musore yararaga niko gusanga anagana mu mugozi, nyina akaba avuga ko ubushomeri aribwo bushobora kuba twatumye yiyahura.



 

Yagize ati:” kubura akazi gahoraho bishobora kuba aribyo byatumye yiyahura.

Polisi yo muri Kakamega iragira inama urubyiruko kujya rugisha inama ababyeyi babo ku bibazo bibabangamiye , inavuga ko hakomeje iperereza ku cyishe nyakwigendera.

Umurambo wa Timoth Indimuli wajyanwe mu bitaro bya Kakamega kugira ngo hagaragazwe icyamwishe.




Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: