Ubutumwa bwa Perezida Kagame nyuma yuko Perezida Magufuli apfuye

Perezida Paul Kagame yagaragaje akababaro yatewe n’urupfu rwa Perezida wa Tanzania Dr John Pombe Magufuli, avuga ko yari umuvandimwe we kandi uruhare yagize mu guteza imbere igihugu cye ndetse na Afurika y’Uburasirazuba bitazibagirana.

Ku wa Gatatu tariki 17 Werurwe 2021, nibwo Magufuli yitabye Imana ku myaka 61 azize uburwayi bw’umutima aho yaguye mu bitaro byo mu Mujyi wa Dar es Saalam yari arwariyemo.

Urupfu rwa Magufuli rwashenguye abo mu muryango we, abaturage ba Tanzania, abatuye Isi ndetse n’abayobozi b’ibihugu by’umwihariko ibyo muri Afurika.

Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda abinyujije kuri Twitter yoherereje ubutumwa bw’akababaro abo mu muryango wa Magufuli ndetse n’igihugu cya Tanzania muri rusange.

Perezida Kagame yavuze ko Magufuli uretse kuba inshuti, yari umuvandimwe we kandi akaba umuntu waharaniye iterambere haba ku baturage ba Tanzania ndetse n’abo mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba muri rusange.

Yagize ati “Twababajwe no kubura umvandimwe akaba n’inshuti yanjye, Perezida Magufuli. Umusanzu we ku gihugu cye n’Akarere kacu ntabwo bizibagirana.”

Yakomeje agira ati “Nihanganishije umuryango we n’abaturage ba Tanzania. Abanyarwanda bifatanyije n’Abanya-Tanzania muri ibi bihe bitoroshye.

Magufuli yari amaze imyaka myinshi arwaye indwara y’umutima yitwa “Atrial fibrillation”. Umuntu urwaye bene iyi ndwara, umutima we utera cyane bidasanzwe ku buryo ashobora kugira ibyago byo kuba n’imitsi yo mu bwoko yaturika cyangwa se umutima we ukaba wahagarara mu buryo butunguranye binajyana n’ibindi bibazo by’uburwayi bwawo.

Mu itangazo yagejeje ku Banya-Tanzania, Visi Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu, yavuze ko iyi ndwara Magufuli yari ayimaranye imyaka irenga icumi.

Ati “Yari ayimaranye imyaka isaga 10, yavuye mu bitaro ku wa 7 Werurwe akomeza imirimo ye. Ku wa 14 Werurwe yumvise amerewe nabi, ajyanwa mu Bitaro bya Jakaya Kikwete, akomeza guhabwa imiti, anitabwaho n’abaganga b’inzobere bo muri iryo vuriro kugeza ubwo yitabaga Imana.’’

Yasobanuye ko gahunda yo gushyingura izamenyekanishwa mu bihe biri imbere. Ati “Igihugu cyacu kizaba mu gihe cy’ikiriyo cy’iminsi 14 kandi amabendera azururutswa agezwe muri ½. Imana yamwisubije.’’

Perezida Magufuli yari inshuti ikomeye y’u Rwanda ndetse byagiye bigaragarira mu bikorwa bitandukanye. Uruzinduko rwa mbere yakoreye hanze ubwo yari amaze gutorerwa kuba Perezida mu 2015, yarukoreye mu Rwanda muri Mata 2016.

 

Muri Mutarama 2018, ubwo Perezida Magufuli yakiraga Perezida Kagame wari mu ruzinduko rw’umunsi umwe muri Tanzania
@igicumbinews.co.rw