Ubuyobozi bw’ikipe ya Arsenal n’abakinnyi bayo bifatanyije n’abanyarwanda mu #Kwibuka27

Abakinnyi ba Arsenal, Umutoza Mikel Arteta, Umunyabigwi wayo Tony Adam n’Umuyobozi w’iyi kipe, Vinai Venkatesham, bifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abasaga miliyoni imwe.

Arsenal yatangiye gukorana n’u Rwanda mu 2018, hagamijwe guteza imbere ubukerarugendo bwarwo, ni indi kipe y’i Burayi yifatanyije n’Abanyarwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 27, kimwe na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa.

Yabikoze ibinyujije mu butumwa bw’amashusho amara amasegonda 40, yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo, zirimo urwa Twitter ikurikirwaho na miliyoni 17,2, kuri Facebook ikurikirwaho na miliyoni 37 ndetse no kuri Instagram ikurikirwaho na miliyoni 19,1.

Bugaragaramo abakinnyi barimo Kapiteni wayo Pierre-Emerick Aubameyang, Umutoza Mikel Arteta n’Umuyobozi w’iyi kipe, Vinai Venkatesham.

Kapiteni wa Arsenal Pierre-Emerick Aubameyang, Alexandre Lacazette na Granit Xhaka, bagize bati “Twifatanyije n’u Rwanda n’Abanyarwanda aho bari hirya no hino ku Isi kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Turibuka Abatutsi basaga miliyoni bishwe.”

Umutoza w’iyi kipe, Mikel Arteta, yashimangiye ko bazirikana “Imbaraga n’umuhate by’abarokotse Jenoside.”

Umuyobozi wa Arsenal, Vinai Venkatesham, yavuze ko mu gihe amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yakomeza kwibukwa no kuvugwa nta kabuza ko byaba ishingiro ryo kubaka ejo hazaza heza.

Bagize bati “Binyuze mu kuvuga iby’ahahise, dushobora kubaka ejo hazaza heza kurushaho.”

Umunyabigwi w’iyi kipe, Tony Adams, yunzemo agira ati “[Ahazaza] harangwa n’urukundo n’icyubahiro.”

Abakinnyi Aubameyang, Lacazette na Xhaka, basoje bagira bati “Nyuma y’imyaka 27, iterambere ry’u Rwanda ni ikimenyetso cy’ubumuntu nyabwo.”

Kuva muri Gicurasi 2018, u Rwanda rwagiranye ubufatanye na Arsenal, bugamije kwamamaza ubukerarugendo bwarwo no kumurika bimwe mu bigize umuco warwo binyuze mu kwambara ikirango Visit Rwanda ku kuboko kw’ibumoso kw’imyambaro yayo.

Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta na kapiteni wayo, Aubameyang, bari mu batanze ubutumwa bwo kwifatanya n’Abanyarwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27

Umuyobozi wa Arsenal, Vinai Venkatesham, yavuze ko kuvuga amateka y’u Rwanda bizafasha kubaka ejo hazaza heza

Umunyabigwi wa Arsenal, Tony Adams asura u Rwanda kenshi
@igicumbinews.co.rw