Ubuyobozi bw’ikipe ya Espoir FC bwari bweguye bwisubiyeho
Abayobozi b’ikipe ya Espoir FC bari beguye bisubiyeho nkuko bigaragara mu ibaruwa igenewe abanyamakuru yo kuwa 27 Nyakanga 2021.
Iyi baruwa yanditswe n’umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, ivuga ko abayobozi ba Espoir FC, bivuguruje “Hashingiwe ku ibaruwa y’ubwegure bwa komite nyobozi ya Espoir FC, yandikiwe umuyobozi wa karere ka Rusizi akaba n’umuyobozi w’inteko rusange ya Espoir FC, hashingiwe kandi kubyifuzo by’abakunzi ba Espoir FC”.
Muri iyi baruwa umuyobozi w’akarere, avuga ko habaye ibiganiro byahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi, buhagarariye inteko rusange ya Espoir FC, na komite Nyobozi ya FC, baganira ku ngingo zitandukanye zirimo kurebera hamwe uko umwaka w’imikino 2020-2021 wagenze no gukemura ibabazo byari byatumye abayobozi b’ikipe begura n’uburyo bigomba gukemuka impande zombi zibigizemo uruhare
Mayor ati: “Hashingiwe kuri ibi biganiro komite Nyobozi ya Espoir FC, yasabwe kandi yemera kuguma mu nishingano, ibyumvikanyweho byose bizubahirizwa kugirango ikipe ikomeze kwitwara neza”.
Reka tubibutse ko umwaka w’imikino washize ikipe ya Espoir FC, yagarukiye ku mwamba wo kutamanuka mu cyiciro cya kabiri, ibyababaje abakunzi bayo.
Emmanuel Niyonizera Moustapha/Igicumbi News
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: