Ubuzima bwihariye bwa Minisitiri Bamporiki wacukuye imisarani akanaba umukozi wo mu rugo

Iyo Hon. Bamporiki Edouard abara inkuru y’ubuzima bwe wumva imeze nk’inzira ndende yaranzwe no kugenda izamo ibizazane. Yakoze akazi ko mu rugo, yacukuye umusarani ku Kimicanga ariko baramwambura, yahamagaye kuri telefoni rusange abura ayo yishyura aririruka.
Mu mwaka wa 2010 yakundanye n’umukobwa barabana akamujyana kwiga kuri ULK, yabonye umusaza amubaza niba yigisha we amubwira ko yiga. Yagiye mu ishuri abona yabitsinda, yahise atangira kwiga. Mu 2013 yabaye umudepite.

Mu 2015 yagiye gushaka Masters afite dipolome nziza muri International public law, afite certificate yo kwandika filime. Yabaye umudepite ari muto mu myaka, uri umuhanzi waba umudepite mwiza. Ati:’’Nagiye gucukumbura inkotanyi nsanga batandukanye n’abandi, maze kubicengera naganiriye n’abakomeye muri FPR mbona kurahira’’.

Ubu ni umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’umuco n’urubyiruko. Ati “Nari umuhanzi ushakira inkunga i Mahanga na Leta. Rero sinakomeza gushakira inkunga aho nkora ariko kwandika ndacyandika, nkina mu Urunana”. Afite igitabo kitwa ‘Umusabyi w’umunyu’ kuko ni wo murimo wa mbere yakoze.
Yigeze kujya gukora ikizamini atsindira ku manota 5.1/11 kandi yasabwaga 3/5. Aho kujya kwiga i Butare yagiye muri Czech Republic aho yize ibijyanye no kwandika ibijyanye no gukina filime.

Yanditse filime Long Coat (Ikote rirerire), irakundwa cyane, ndetse i New York yahembwe $30,000 yabaye uwa mbere. Televiziyo Rwanda yamusanganiye ku kibuga cy’indege imubaza uko yabashije kuba uwa mbere, ntibyarangiriye aho kuko uwari minisitiri w’itumanaho icyo gihe Madamu Louise Mushikiwabo yaramwakiriye aramushimira.

Bamporiki yafashe amadorali yatsindiye yiyemeza kuyajyana muri filime ariko yakoranye na Muzehe Kennedy yaramufashije, Mibirizi, Gatete Jimmy, Mani Martin, bari mu bo yifashishije kuko icyo gihe bari ibyamamare.

“Ruhamanya yarakomeretse ndamwimana”. Bamporiki avuga ko Kwimana umuntu ari uguhisha umuntu ukamutera imbaraga ntahure n’amakuba yakabaye ahura nayo. Ari cyo ahora asaba abanyarwanda bose.


Bamporiki Edouard yanditse indirimbo ya Munyanshoza Dieudonne yitwa ‘Imfura zo ku mugote’. Icyo gihe ntiyongeye kumubona bongeye guhurira mu marushanwa yari yateguwe na Rwanda Revenue Authority yaberaga kuri stade i Nyamirambo. Yabaye uwa mbere mu mivugo noneho Munyanshoza aba uwa mbere mu kuririmba. Barahoberanye Bamporiki ahita ajya kubana na Munyanshoza.

Bamporiki yavuye iwabo i Cyangugu (Rusizi), afite 1,700 Frws ariko i Kigali yahageze afite 300 Frws.

Ubuzimw abwe mu 2000-2003

Muri iyi myaka yashatse Munyanshoza kuko yari yaramwandikiye indirimbo ariko yaramubuze. Yabaye umucungazamu (security guard) ariko ikizamini cyo gukora ako kazi cyaramutsinze kuko yari mugufi. Yatsinze amarushanwa y’imivugo hari Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Pau Kagame yanahise ategeka ko Bamporiki afashwa kwiga nyamara byarangiye bamurindagije abagombaga kumufasha.

Yabaye umuyede (aide-macon) ku gishushu ariko yarambuwe.

Akazi gasebetse yakoze ni ako gucukura umusarani wa 7m ku Kimicanga na ho baramwambuye. Yibuka ko yahamagaye kuri telefone rusange atazi igiciro cyo kwishyura ariko akabura ayo kwishyura. Ati: “Nacunze uwo mukobwa arebye munsi y’imeza mpita niruka kuko nasabwaga kwishyura 90 Frws nyamara nta na rimwe nari mfite”.

Mu kiganiro kitwa ‘Breakfast with the stars’ cya Kiss Fm, Hon. Bamporiki Edouard yavuze ko mu 2005 yakoze akazi ko mu rugo. Icyo gihe yahuye n’umugore amwishyurira ayo kwishyura inzu n’ayo kurya. Ku munsi yaryaga 100 Frws noneho inzu akayishyura 1000 Frws ku kwezi.

Mu mwaka wa 2006 yatsinze amarushanwa y’imivugo yaberaga mu Urugwiro. Bamporiki avuga ko ibyo byose yabigezeho abikesha kwihangana no kumenya icyo ashaka. Ati: “Najyaga nicara nkibaza ndamutse mbaye imbwa nazabwira iki data ko ari jye gahungu yabyaye konyine”.


Kuri ubu Bamporiki ni umwe mu batanga ibiganiro byigisha amateka n’ubutwari bwaranze Inkotanyi. Ni umukinnyi mu Urunana, ni umwanditsi w’ibitabo akaba n’umunyapolitiki. Ni we wabaye umudepite afite imyaka mike mu Rwanda ndetse yagiye ahabwa imyanya itandukanye muri Leta.

@igicumbinews.co.rw