Ubwicanyi bwatumye Radio ikora ubukangurambaga bwo kurwanya Ebola ifunga
Radio yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yagize uruhare mu bikorwa byo kurwanya ikwirakwira rya Ebola muri icyo gihugu yafunze nyuma yaho umwe mu banyamakuru bayo yiciwe.
Abakozi ba Radio Lwemba mu mujyi wa Mambasa mu burasirazuba bw’igihugu bavuga ko bagiye baterwa ubwoba ko bazicwa kandi ko bari bamaze guhagarika akazi kabo ku mpamvu z’umutekano wabo.
Ku itariki ya kabiri y’uku kwezi kwa cumi na kumwe, umunyamakuru Papy Mumbere Mahamba w’iyo radio yiciwe mu rugo iwe nyuma yo gutangaza ikiganiro cy’ubukangurambaga bwo kurwanya Ebola.
Hafi abantu 2,200 bamaze kwicwa na Ebola kuva yakongera kwaduka – ku nshuro ya cumi mu mateka y’iki gihugu – mu mwaka ushize.
BBC ivuga ko Ubwoba, imiziririzo no kutizera abakora mu bikorwa by’ubuzima byatumye hagabwa ibitero ku bakora mu bikorwa by’ubuzima, bikoma mu nkokora ibikorwa byo guhagarika ikwirakwira rya Ebola.
@igicumbinews.co.rw