Ubwongereza: Urusengero rw’Aba-Methodiste rugiye kujya rusezeranya abatinganyi

Urusengero rw’Aba-Methodiste ni rumwe mu nsengero rukomeye, runini kandi rufite abayoboke benshi mu Bwongereza, rwatanze uruhushya rwo gusezeranya abatinganyi imbere y’Imana.

Ibi byemejwe n’amatora y’abagize inama nkuru y’uru rusengero,  yabaye kuri uyu wa Gatatu, abantu 254 bashyigikira iki cyemezo, 46 barakirwanya.



Gusa abataratoye uyu mwanzuro n’abapasiteri batawushyigikiye, bahawe uburenganzira bwo kwanga gusezeranya abatinganyi.

Kusezeranya abatinganyi ntabwo ubusanzwe byemewe mu matorero akomeye yo mu Bwongereza, harimo n’Idini Gatorika nubwo hari zimwe mu nsengero zisanzwe zibikora.

Urusengero rw’Aba-Methodiste ni urwa kane mu Bwongereza mu kugira abakirisitu benshi, aho rufite insengero zigera ku ibihumbi bine  n’abayoboke 164,000 muri iki gihugu.



BBC itangaza ko Abayobozi b’Itorero bavuze ko bazasezeranya abatanganyi bwa mbere mu urusengero mu mpera z’uyu mwaka.

Rev Sam McBartney, ukuriye akanama gashinzwe kumenyekanisha itorero, yavuze ko “Ari ntambwe ntagereranwa iganisha ku butabera. Nyuma y’imyaka myinshi hakorwa ibiganiro mpaka kuri iyi ngingo.

Ukuriye Itorero ry’Aba-Methodiste mu Bwongereza, Rev Sonia Hicks. Yagize ati: “Ibiganiro mpaka twagize ndetse no kwagura guhana ibitekerezo byatumye dukuramo umwanzuro utabogama”.

Ben Riley na Jason McMahon, bari hejuru ku ifoto, ni abasore bamaze imyaka 12 bakundana bavuga ko bari baranze gusezerana mu rwego rwo gutegereza umwanzuro w’itorero ubaha uruhushya, bakavuga ko ubu bagiye kwambikana impeta y’urudashira.



Bizimana Desire/Igicumbi News

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: