Uganda: Abantu 8 bapfiriye mu mpanuka ya Bus yerekezaga mu Rwanda

Abantu 8 bapfiriye mu mpanuka ya Bus itwara abagenzi ya Juguar ifite ibirango UBP 964T yavaga i Kampala mu gihugu cya Uganda yerekeza mu Rwanda, mu mujyi wa Kigali, aho yageze mu burengerazuba bwa Uganda, mu karere ka Kalungu ahitwa Kabaale Bugonzi Valley ikagongana n’ikamyo ya FUSO ifite ibirango UAV 988N, Bus igahita irenga umuhanda ikibarangura.

Amakuru dukesha Voice of Kigezi avuga iyi mpanuka yabaye saa cyenda zo mu gitondo cyo kuri iki cyumweru Tariki 01 Nzeli 2024, akaba ari saa munani z’igitondo ku isaha yo mu Rwanda. Polisi ya Uganda iravuga ko abandi bagenzi 40 bari muri Bus bakomeretse bahise bajya kuvurirwa mu bitaro bya Masaka.

Polisi ya Uganda ikomeza ivuga ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi n’ubwo inakeka ko n’ibihu byinshi biba muri ako gace nabyo byaba intandaro. Amakuru avuga ko iyi Bus yari irimo abanyarwanda benshi n’ubwo hatarmenyekana imyirondoro y’abaguye mu mpanuka.




@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author