Uganda: Impunzi zisaga 300 nizo zimaze guhungira muri Uganda zivuye muri RDC.
Guverinoma ya Uganda yatangaje ko kuva mu kwezi kwa 12 mu mwaka ushize abantu basaga 300 bariguhungira mu gihugu cya Uganda bavuye muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kubera ikibazo cy’umutekano muke urangwa muri iki gihugu by’umwihariko mu gace ka Ituri.
Bamwe mu baturage bariguhungira muri iki gihugu cya Uganda baganiriye n’ibiro ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua bavuze ko bahunga iyicarubozo bakorerwa mu gace ka Ituri.
Ubuyobozi bwa Uganda bwatangaje ko aba baturage bageze muri RDC banyura mu kiyaga cya Albert gihuriweho n’igihugu cya Uganda na RDC.
Guverinoma ya Uganda yavuze ko irigukorana n’inzego z’ibanze,ibiro bya minisitiri w’intebe ndetse n’ishyami ry’umuryango w’abibumye ryita ku mpunzi(UNHCR) kugira ngo aba baturage bagezwe aho bagomba kwakirirwa mu gace ka Sebigoro.
Guverinoma ya Uganda kandi yavuze ko iri gukorana n’inzego z’ubuzima kugira ngo aba baturage babanze basuzumwe icyorezo cya Ebola.
Raporo y’ishyami ry’umuryango w’abibumbye ushinzwe kwita ku mpunzi igaragaza ko igihugu cya Uganda ari cya gatatu mu bihugu bifite impunzi nyinshi ku isi ,dore ko kugeza magingo aya gicumbikiye abasaga miliyoni 1.36 biganjemo abava muri Sudani,Burundi ndetse no muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Munyarugendo Athanase@igicumbinews.co.rw