Uganda n’u Rwanda byasinye amasezerano y’ubufatanye

Perezida Kagame na Perezida Museveni basinye  amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Uganda aho ibi bihugu byari bimaze imyaka ibiri birebana ayingwe.

Abicishije ku mbuga nkoranyambaga perezida Museveni yavuze ko igihugu cye cyasinye amasezerano y’ubwumvikane n’u Rwanda kubijyanye no kubungabunga umutekano, ubufatanye mu bya politike ndetse n’ubucuruzi.

Perezida Paul Kagame yashimiye iyi ntambwe itewe, ashimira abagize uruhare mu guhuza impande zombi kandi asezeranya ko ibitagendaga byose bigiye gushyirwa mu buryo aho Museveni nawe yavuze ko igihugu cye kizakora ibishoboka byose amasezerano akubahirizwa.

Perezida Kagame avuga ko amasezerano yasinywe hagati ya Uganda n’u Rwanda azatuma ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi bwongera gutera imbere, amarembo akugururwa.
Abakuru b’ibihugu bashimiye uruhare ibihugu by’Angola na Repubulika ya Demukasi ya Kongo byagize kugirango aya masezerano agerweho.

Umuhango wo gusinya aya masezerano wari witabiriwe n’Abakuru b’ibihugu bya Angola João Lourenço wayoboye umuhango wo guhuza ibihugu byombi, Paul Kagame w’u Rwanda  wavuze ko igihugu cye cyizayubahiriza, Dannis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Congo-Brazzaville waje nawe nkuje guhagarikira ishyirwa mu bikorwa ry’ayamasezerano, Yoweli Museveni wa Uganda nawe wiyemeje ishyirwa mu bikorwa ryayo, Felix Tshisekedi wa Repubulika ya Demukarasi ya Kongo wagize uruhare rufatika muri aya masezerano.

Ibikubiye muri aya masezerano

1. Muri aya masezerano ibihugu byombi byemeranyije ko:
a) Kubaha ubusugire bwa buri wese n’ubw’igihugu cy’igituranyi.
b) Guhagarika ibikorwa bigamije guhungabanya urundi ruhande n’ibihugu by’ibituranyi ndetse n’ibyo gutera inkunga, guha imyitozo no kwinjiza abarwanyi mu mitwe igamije guhungabanya umutekano.
c) Kurinda no kubaha uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage b’urundi ruhande batuye cyangwa banyura ku butaka bw’icyo gihugu, mu buryo bwemewe n’amategeko yacyo.
d) Gusubukura bwangu ibikorwa byambukiranya imipaka hagati y’ibihugu byombi birimo urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, hagamijwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage babyo.
e) Guteza imbere, bijyanye n’imitekerereze iganisha ku ishema rya Afurika n’ukwihuza kw’akarere, imikoranire iboneye mu ngeri zirimo politiki, umutekano, ingabo, ubucuruzi, umuco, ishoramari, binyuze mu gushyigikirana.
f) Gushyiraho Komisiyo ihuriweho n’impande zombi igamije gushyira mu bikorwa ibikubiye muri aya masezerano y’imikoranire; ikuriwe na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga kandi irimo abaminisitiri bashinzwe umutekano n’abakuriye inzego z’ubutasi mu bihugu byombi.
g) Kumenyesha buri gihe abagize uruhare mu gufasha mu biganiro byaganishije kuri aya masezerano ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.
2. Mu gusinya aya masezerano, buri ruhande ruzi neza ko ruzabibazwa mu gihe habayeho kutayubahiriza.
3. Ukutumvikana ku bijyanye no gushyira mu bikorwa aya masezerano, kuzakemurwa n’ibiganiro hagati y’impande zombi cyangwa binyuze mu bufasha bw’abafashije mu biganiro biyashyiraho.
4. Aya masezerano aratangira gushyirwa mu bikorwa akimara gushyirwaho umukono.

@igicumbinews.co.rw