Uganda: Perezida Museveni akomeje kuza imbere mu majwi y’agateganyo
Imibare y’agateganyo ya Komisiyo y’Amatora muri Uganda yagaragaje ko Yoweri Museveni uri ku butegetsi ari we uri imbere mu majwi amaze kubarurwa, aho afite 65.02 % mu gihe Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine amukurikiye n’amajwi 27.39 %.
Amatora ya Perezida muri Uganda yabaye kuri uyu wa Kane, aho miliyoni 18 z’abiyandikishije kuri lisiti y’itora bazindukiye ku biro by’itora ngo bahitemo uzabayobora mu myaka itanu iri imbere.
NTV Uganda yatangaje ko kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ku rwego rw’igihugu, ibiro by’itora 8310 aribyo byari bimaze kubarura amajwi, ni ukuvuga 23.9 % by’ibiro by’itora byose.
Uretse Museveni uri imbere mu majwi na Kyagulanyi umugwa mu ntege, abandi bakandida baza hafi ni Patrick Oboi Amuriat w’ishyaka FDC ufite na Joseph Kabuleta wigenga.
Abandi bakandida bose bari munsi ya 1% uretse Patrick Amuriat umaze kugira amajwi 3.6% nk’uko iyo komisiyo ibivuga.
Amajwi amaze kubarurwa ni make cyane ugereranyije n’umubare w’abatoye mu gihugu hose, ku buryo isaha n’isaha imibare ishobora guhinduka.
Komisiyo y’amatora ejo kuwa kane yavuze ko guhanahana ibiva ku biro by’amatora biri bukorwe neza nubwo mu gihugu nta internet ihari.
Akoresheje Twitter, mu ijoro ryacyeye umukandida Bobi Wine yatangaje ko “nubwo hari ubujura bw’amajwi n’urugomo byaranze umunsi w’amatora, ishusho ari nziza.”
Yinubiye ko telephone ye, kimwe n’iy’umugore we, idashobora guhamagara no guhamagarwa hagamije kumubuza kuvugana n’indorerezi ze z’amatora aho ziri.
Simon Byabakama ukuriye komisiyo y’amatora ejo kuwa kane yavuze ko bari gukoresha uburyo bwabo bwihariye bwo guhanahana amakuru ava ku biro by’amatora.
Mu kiganiro n’abanyamakuru yagize ati: “Ntabwo turi gukoresha internet. Turi gukoresha system yacu yihariye. Ntimugire ubwoba, ibyavuye mu matora bizatangazwa nubwo internet yafunzwe.”
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, abategetsi bategetse gufunga imbuga nkoranyambaga na apps zo guhanahana ubutumwa, ndetse na website zimwe na zimwe zifashishaga internet ya VPN zirafungwa.
Amatora yo muri Uganda yabanjirijwe n’imvururu zahitanye abagera kuri 50. Perezida Museveni umaze imyaka 35 ku butegetsi ari gushaka manda ya gatandatu.
@igicumbinews.co.rw