Uganda: Umugabo yishwe n’inzara kubera Guma mu rugo yamubujije gushaka ikimutunga

Inzu nyakwigendera yabagamo(Photo: Daily Monitor)

Polisi yo mu karere ka Wakiso, mu mujyi wa Kampala, mu gihugu cya Uganda, irimo gukora iperereza ku mugabo w’imyaka 41, wasanzwe mu rugo rwe yapfuye.

Uyu mugabo witwa Justus Sempa, utari ufite umugore, akabana n’abana be babiri mu nzu, yabonywe mu rugo rwe yapfuye mu gace atuyemo ka Kawafu.




Abayobozi b’inzego z’ibanze bo muri ako gace, bemeza ko yiyahuye kubera inzara, kubera ko kuva tariki 18 Kamena 2021, ntiyobonaga ibiryo, nyuma yuko Perezida Museveni ashyizeho Guma mu Rugo y’iminsi 42,  mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

NTV ivuga ko umukuru w’umudugudu w’aho byabereye, Daniel Makoba, yatangaje ko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yatumye uyu mugabo akazi ke gahagarara, bimuganisha ku nzara yatumye yiyahura. Yagize ati: “Yabonaga ikimutunga, abikesha guca mu ngo z’abantu abadodera inkweto, ariko aho haziye Guma mu rugo, abaturage babujijwe kujya mu ngo z’abandi. Byatumye atabasha gukora ngo abane ikimutunga n’abana be 2 b’abahungu”




Sam Kavubu, nyirinzu nyakwigendera yakodeshaga, yavuze ko muri iyi minsi nyakwigendera yari ameze nk’umuntu wihebye, kubera inzara, kandi ngo yabagaho atunzwe n’umugiraneza wamuhaga amata gusa, yanywaga bigatuma aramuka. Ati: “Na nimugoroba namuhamagaye arambwira ngo ameze neza, nababajwe no kuzinduka umwe mu bana be aza kubwira umugore wanjye ko Papa we atarimo kuvuga, njyiyeyo nsanga yapfuye”.

Abatuye muri ako gace bavuga ko abana ba Sempa harimo ufite imyaka 4, we yarerwaga n’umuturanyi muri ibi ibihe, mu gihe mukuru we w’imyaka 8, we yirirwaga azerera agataha ni mugoroba aje kuryama.

Polisi y’aho byabereye ikuriwe na  Gilbert Byesigye yavuze ko yatangije iperereza kugirango hamenyekane icyamwishe nyirizina.




BIZIMANA Desire/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: