Uganda: Umuntu umwe yapfiriye muri Sauna yarenze ku mabwiriza

Police officers moving around the premises of Exprience inn after the busrting of their sauna at Kayunga in Wakiso town council, Wakiso district recently. Phopto by Job Nantakiika

Mu karere ka Wakiso, mu gihugu cya Uganda, umuntu umwe yapfiriye mu mpanuka y’inkongi y’umuriro, y’ibintu byaturikiye muri Sauna, abandi batatu barakomereka, aho barimo biyuka, barenze ku mabwiriza yo kwirinda Coronavirus, kuko iki gihugu kiri muri Guma mu rugo y’iminsi 42, Sauna ikaba itari mu ibikorwa byemerewe gufungura.



Iyi mpanuka yabereye ku kabari kitwa the Exprience Inn gaherereye mu gace ka Kayunga, mu mujyi wa Wakiso.

Uwapfuye yitwa Hubert akaba yari mu bakozi bako kabari.

Hubert yishwe n’ibikuta byabomotse bikamwunamaho nyuma yuko iyi nkongi ifashe inzu yose ya Sauna, Polisi niyo yaje gukuramo umurambo nubwo yahageze itinze nkuko bitangazwa na bamwe mu baturage baho byabereye.




Bitewe nuburyo muri Sauna haba hashyushye, iyi nkongi yateye ubwoba abaturiye aho, ngo haturikaga ukagirango n’ibibsasu byakirimbuzi, ibyatumye na bimwe mu bisenge by’amazu ahaturiye bishwanyagurika.

Joseph Gumala wari uhari yabwiye New Vision, dukesha iyi nkuru ko abantu 3 bahiriye kuburyo bukomeye muri iyo nzu bari abakiriya bari muri Sauna. Ati: “Abantu batatu bari muri sauna, bjyanywe kwa muganga bangiritse cyane kubera ko nabonye umwe muri abo arimo gukomeza kuruka amaraso, sinzi niba bazarokoka”.

Polisi ya Uganda yakuye umubiri mu bikuta byawunamyeho iwushyira mu modoka iwujyana ku Bitaro bya Mulago, kugirango ukorerwe isuzuma.

Gumula uvuga ko yari inshuti magara ya Hubert, yavuze ko imbere y’umunsi umwe kugirango apfe, yari yamugiriye inama yo guhagarara gukora muri kariya kabari.

Yahishuye ko uretse amabwiriza ya Perezida Museveni abuza Sauna gukora, Experiance Inn, yo yari ifunguye kandi yakoraga nk’ibisanzwe itanga inzoga n’ibiryo nubwo muri iki gihugu bari muri guma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.




@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: