Uganda: Umuntu wa mbere bamusanzemo Coronavirus

Leta ya Uganda yemeje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Werurwe 2020, hagaragaye umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Coronavirus.

Uwo ni umugabo w’Umugande w’imyaka 36, utuye mu gace ka Kibuki mu murwa mukuru Kampala, wageze muri Uganda kuri uyu wa Gatandatu aturutse i Dubai, aho yari yaragiye muri gahunda z’ubucuruzi, akaba yari mu ndege ya Kompanyi ya Ethiopian Airlines.

Nk’uko byemejwe na Minisitiri w’Ubuzima wa Uganda, Dr.Ruth Aceng, uyi ni we muntu wa mbere ugaragaweho Coronavirus muri iki gihugu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Minisitiri w’Ubuzima wa Uganda, Dr Jane Ruth Aceng, yavuze ko uwo mugabo ageze ku kibuga cy’indege bamupimye bakamusangana umuriro wa dogere celcius 38.7.

Yakomeje ati “Byatumye inzego z’ubuzima zimushyira mu kato ku kibuga cy’indege kugira ngo zibashe kumukurikirana. Ubwo umuriro wongeraga gupimwa nyuma y’iminota 30 na nyuma y’isaha, ntabwo wigeze uhinduka.”

Yahise ajyanwa mu bitaro bya Entebbe aho yafashwe ibizamini ngo harebwe niba ataranduye Coronavirus, ndetse basanga yaranduye.

Yavuze ko abantu bose bahuye n’uyu wanduye bamenyekanye kuko pasiporo zose z’abazanye muri iyo ndege zafashwe.

Uganda yiyongereye ku bindi bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba birimo Kenya, u Rwanda na Tanzania, byagaragayemo abarwayi ba COVID-19.

@igicumbinews.co.rw