Uganda: Umuyobozi wa Kaminuza ufite inkomoko mu Rwanda yashimuswe ashinjwa kuba intasi
Amashusho yazengurutse ku mbuga nkoranyambaga guhera ejo hashize agaragaza ko mu gitondo cyo kuri uyu wa kane Tariki 02 Nzeli 2021, umugabo witwa Dr Lawrence Muganga, aza gushimutwa n’abagabo bambaye Sivile bivugwa ko ari abo mu rwego rw’ubutasi bw’igisirikare cya Uganda (CMI), bafite imbunda nto (Pistol).
Bamusanze aho yari ari mu biro bye kuko asanzwe ari umuyobozi mukuru wa Kaminuza ya Victoria muri Uganda, barangije bamujyana muri Mini Bus abaturage ba Uganda bahaye akabyiniriro ka “Drone”, isanzwe izwiho gukoreshwa mu itabwa muri Yombi ry’abatavugarumwe na Leta ya Uganda.
Kanda hasi urebe amashusho y’ishimutwa rya Dr Lawrence Muganga:
Gusa nyuma y’aho ayo amashusho bigaragara ko yafashwe na CCTV asakaye, igisirakare cya Uganda cyahakanye ko cyashimuse Dr Muganga ko ahubwo cyamutaye muri yombi ashinjwa ibyaha by’ubutasi no kuba mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
AFP ivuga ko abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kuvuga ko yatawe muri yombi akekwaho kunekera igihugu cy’amahanga.
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brigadier Flavier Byekwaso, yabwiye itangazamakuru ko ibyo kuvuga ko Muganga yashimuswe ataribyo ko ahubwo “yatawe muri yombi kubufatanye n’inzego zitandukanye z’umutekano, iperereza kubyo ashinjwa ryatangiye”.
Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Victoria, ntacyo buratangaza kubyabaye.
Al Jazeera ivuga ko Dr Muganga ari mu bwoko bw’abanyarwanda bakomoka ku impunzi zahungiye muri Uganda, iki gihugu cyabemeye nk’ubwoko muri Uganda.
Ariko muri uyu mwaka Dr Muganga, ni umwe mu bayoboye ubukangurambaga busaba ko ubwoko bw’Abanyarwanda bo muri Uganda bwahindura izina bakwitwa “Abavandimwe”, kubera ko iryo zina rituma bahabwa akato kubyo abanyagihugu bagenewe birimo no gutunga Indangamuntu kuko bafatwa nk’abanyamahanga.
Umwe mu bacuruzi bakomeye muri Uganda nawe ufite inkomoko mu Rwanda, witwa Frank Gashumba, akaba anashyigikiye ko babita Abavandimwe, abicishije ku urukuta rwe rwa Facebook, yavuze ko barimo guteshwa agaciro katagombye guhabwa ikiremwamuntu.
Ati: “Iyicarubozo no gufatwa busambo byakorewe Dr Lawrence Muganga, washimuswe kumanywa y’ihangu ntibisobanutse, byatumye bamwe dutekereza byinshi, twibaza n’ibibazo tudafitiye ibisubizo.”
Dr Lawrence Muganga yavukiye mu gace ka Masaka, mu gihugu cya Uganda, asanzwe azwi mu bikorwa by’ubushakashatsi no kwandika ibitabo.
Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:
BIZIMANA Desire/Igicumbi News