Uganda: Urugendo Museveni yatangiye,abatavuga rumwe na we barufata nko gusesagura imisoro
Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni yatangiye urugendo rungana n’ibirometero 195 km rugomba kumara iminsi itandatu, aho azagenda anyura mu bice yanyuzemo afata igihugu ubwo yahanganaga na Idi Amini na Milton Obote mu 1986.
Uru rugendo umukuru w’igihugu cya Uganda yatangiye biteganyijwe ko ruzarangira tariki 10 z’ukwezi kwa Mutarama.
Don Wanyama,ushinzwe itangazamakuru mu biro by’umukuru w’igihugu cya Uganda yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa ko uru rugendo umukuru w’igihugu yatangiye ari urwo kwibuka aho yanyuze afata igihugu banishimira ibyagezweho.
Wanyama yagize ati:” uru rugendo umukuru w’igihugu yatangiye rugomba kumara icyumweru n’urwo kwibuka aho ababohoye igihugu banyuze.”
Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni bavuga ko uru rugendo ari amayeri yo kugenda yiyamamaza , kugira ngo azabone amajwi mu matora ateganyijwe kuba mu mwaka wa 2021.
Umwe muri abo batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda ni Robert Kyagulanyi AKA Bob Wine yagize ati:”uru rugendo n’urwo gutwara imisoro y’Abanya Uganda mu gihe yakabaye ikoreshwa mu bindi bikorwa by’iterambere, Museveni agomba kumenya ko igihe kigeze ngo ave ku butegetsi.”
Asuman Basalirwa na we n’umudepite utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda ,yavuze ko amafaranga agiye gutakarizwa muri uru rugendo yakabaye akoreshwa ibindi byagirira igihugu akamaro nko gutegura uburyo yava ku butegetsi.
Perezida Museveni w’imyaka 75 n’umwe mu bakuru b’ibihugu bamaze igihe ku butegetsi, dore ko yagiye ku butegetsi mu 1986, aherutse gutangaza ko azava ku butegetsi abisabwe n’ishyaka rye rya NRM.
Uru rugendo rw’umukuru w’igihugu biteganyijwe ko ruzarangira tariki 10 z’ukwezi kwa Mutarama biteganyijwe ko azarusoreza mu burengerazuba bwa Uganda mu gace ka Birembo aho yahanganiye na Idi Amin ubwo yafataga igihugu.
Athanase Munyarugendo@igicumbinews.co.rw