Uganda:Impanuka y’imodoka yahitanye 3

Abantu 3 bapfiriye mu mpanuka y’imodoka ya Taxi Hiace abandi 12 barakomereka bikabije,ni impanuka yabaye kuri uyu wa gatatu mu gace ka Kayanja ,Namataba mu karere ka Mukono .

Iyi mpanuka iravugwamo Taxi Hiace n’ikamyo itwara imizigo.

Imodoka yo mu bwoko bwa Taxi Hiace yajyaga Kampala yagonze ikamyo yariparitse mu masaha ya saa tatu za mugitondo.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu mujyi wa Kampala aravuga ko umushoferi wa Taxi yashatse gutambuka imodoka nyinshi nyuma akabura icyerekezo akisanga yagonze igikamyo cyari gihagaze ku nyengero z’umuhanda.

Giry Yusuf wari utwaye ikamyo yatawe muri yombi na polisi kugirango afashe iperereza ku cyateye iyi mpanuka.

Abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga mu bitaro bya Kawolo,abitabye Imana bo kugeza ubu bari mu buruhukiro bw’ibyo bitaro.

Daily Monitor iravuga ko nubundi kuri uyu wa kabiri mu gace ka Kabuye-Kyabadaaza mu muhanda wa Masaka ho mu karere ka Mpigi ,abantu batanu bapfiriye mu mpanuka igihe Bisi ya Global Bus Company yagonganaga na Taxi.

Imitwarire mibi, imihanda mito, imodoka nyinshi zishaje kandi zifite ibibazo,kutubahiriza amategeko y’umuhnda n’izindi mpamvu zitandukanye ni bimwe mu biza ku isonga bitera impanuka zo mu muhanda muri Uganda.

@igicumbinews.co.rw