Uganda:Kijyinjyi warokotse impanuka y’inkongi y’umuriro yaburanye n’umuryango we
Uyu mugabo yari Kijyinjyi w’ikamyo yafashwe n’inkongi y’umuriro ku cyumweru ni mugoroba igatwika amatagisi ,igatwika amaduka makumyabiri ndetse namwe mu mazu yo mugace ka Kyambura mu karere ka Rubirizi mu gihugu cya Uganda.
Polisi yo mu burengerazuba bwa Uganda kuri uyu wa mbere yavuze ko iyi mpanuka yahitanye abantu bagera kuri 18 inatwika amaduka 20 ,abantu bahitanywe niyi nkongi y’umuriro polisi yasabye ko hakorwa isuzumwa rya ADN kugirango imiryango ibashe kumenya abayo bapfiriyemo kuko imirambo yabo yangiritse cyane.
Kurundi ruhande hari abarokotse iyi mpanuka bacyirwariye mu bitaro, bisa nk’igitangaza harimo Gulama Abdul Azizi Hassan ufite imyaka 26 wari kijyinjyi wiyi kamyo aho arwariye mu bitaro bya Kampala International University Teaching Hospital muri Bushenyi mu karere ka Ishaka , mu burengerazuba bwa Uganda gusa uyu mugabo kugeza ubu yaburanye n’umuryango kuko nta wiwabo waba uzi ko yakoze impanuka kuko ntawuramugeraho.
Bamwe mu barwayi ndetse n’abarwaza bageranye n’igitanda cyaho arwariye bavuganye n’ IGICUMBINEWS binyuze kurubuga nkoranyambaga rwa Facebook bavuga ko bagerageza kumufasha kumuha ifunguro ndetse bakamuha n’ibindi byibanze akenera ariko bagasaba abo mu muryango we ku mugeraho.
ubuyobozi bw’ibitaro bya Kampala International University Teaching Hospital burasaba uwariwe wese waba uzi umuryango w’uyu mugabo kuwumenyesha aho arwariye kugirango ubashe kumugeraho.
@igicumbinews.co rw