Ugushyamirana hagati ya Messi na Abidal byafashe indi ntera

Nyuma y’uko Abidal avuze ko abakinnyi ba Barcelona batakoraga cyane ku gihe cy’umutoza Valverde, ku wa kabiri w’icyi cyumweru, Messi yahise amusubiza avuga ati:“Iyo uvuga abakinnyi wakabaye waranavuze amazina yabo kubera ko niba utabavuze bigaragaza ko ibyo atari ukuri.”

Nyuma y’uku kutavuga rumwe kwa Abidal na Messi, ku wa gatatu tariki ya 5 Gashyantare 2020, abayobozi ba Barcelona bahamagaje inama yabo na Abidal kugirango baganire kuri iki kibazo. Baganiriye amasaha abiri bemeza ko Abidal w’imyaka 40 aguma gukora imirimo ye ku kibuga Nou Camp.

Nyuma yaya magambo aba bagabo bavuze, abasesenguzi b’umupira w’amaguru nabo bagize icyo babivugaho, umuhanga mu mupira w’amaguru Guillem Balague yavuze ku kibazo kiri mu ikipe, avuga ko Barcelona yagowe n’isoko ry’igura n’igurisha ryo mu kwa mbere, aho bashakaga kugura Rutahizamu ariko ntibamubone aribyo byatumye birukana Valverde.

Nyuma yo kumwirukana bagombaga gutanga ubusobanuro, nibwo basabye Eric Abidal kujya gutanga ikiganiro n’itangazamakuru, yavuze ko abakinnyi batari bishimye mu gihe Valverde yatozaga Barcelona kandi ko batakoraga cyane, bisa nkaho ari bo bamwirukanye.

Uyu musesenguzi yakomeje agira ati: “mu byukuri Messi ndetse n’umuzamu Andre ter Stegen bari bashyigikiye Valverde, Abidal akimara gutangaza ko abakinnyi ari bo bamwirukanye, Messi yahise asubiza Abidal vuba kubera yumvaga ko ari we yatunze agatoki.”

Guillem yakomeje agira ati:“Messi yashakaga ko bagarura Neymar kandi Valverde akaguma ku kibuga Nou Camp, ibyo ntago byigeze biba, niyo mpamvu nawe yamusubije ko buri wese mu ikipe yagakoze akazi ke kandi neza.”

Nyuma y’ibiganiro hagati y’ubuyobozi bwa Barcelona na Eric Abidal,umuyobozi wa Barcelona yabwiye aba bagabo babiri ko batuza, ibintu bakabitwara gake.  

DUKUNDANE Ildephonse/igicumbinews.co.rw