Uguterana amagambo hagati ya Lionel Messi na Eric Abidal ntibyashimishije abafana ba FC Barcelona

Nyuma yaho Valverde yirukanwe mu kwezi kwa mbere mu ikipe ya Barcelona agasimbuzwa Quique Setien, Abidal wahoze akinana na Messi yagize icyo avuga ubwo yaganiraga n’igitangazamakuru cyo muri Esipanye cyitwa Diario Sport.

Muri icyo kiganiro Abidal yagize ati:“abakinnyi benshi ntago bari bishimye kandi umwuka ntago wari mwiza mu ikipe, umubano hagati y’abakinnyi n’umutoza wari mwiza ariko hari abandi bakinnyi batahuzaga n’umutoza, ibyo narabyumvise mbwira abayobozi ko twarangizanya na Valvelde.”

Nyuma yayo magambo umuyobozi wa siporo muri Barcelona (Eric Abidal) yatangaje, ku wa kabiri tariki ya 4 Gashyantare 2020 Messi ufite Ballon d’Or esheshatu yamusubije ku rubuga rwa Instagram.

Yagize ati:“mu byukuri ntago nkunze gukora ibi bintu ariko ndakeka abantu bagakwiye gukora inshingano zabo bakifatira imyanzuro, inshingano z’abakinnnyi ni ibibera mu kibuga, ni twe ba mbere twakwemeza ko tutari tumeze neza, umuyobozi wa siporo akwiye kuba afite inshingano ze ndetse n’abayobozi bagafata imyanzuro gusa.”

Uku guterana amagambo hagati yaba bombi abafana ba Barcelona ntibabyishimiye bavuga ko ibibazo nk’ibi byakagombye kuguma imbere mu ikipe.

Abidal yakinanye na Messi mu ikipe ya Barcelona kuva muri 2007 kugeza muri 2013, muri Kamena 2018 yagarutse I Camp Nou nk’umuyobozi wa siporo muri Barcelona.       

DUKUNDANE Ildephonse/igicumbinews.co.rw