Uko indaya zarenze ku mabwiriza ya Guma mu rugo zikajya gusambana

Zimwe mu ndaya zo muri Uganda zibana n’ubwandu bwa virusi ya VIH/HIV itera SIDA zaretse gufata imiti igabanya ubukana zari zisanzwe zifata kubera kubura ibiribwa n’amikoro muri iki gihe cy’ingamba zo kurwanya icyorezo cya coronavirus zatumye zibura abakiliya.

Leta ya Uganda ikomeje gutanga imfashanyo y’ibiribwa kuri bamwe mu bagizweho ingaruka zikomeye n’ingamba zo kurwanya coronavirus zimaze amezi abiri.

Ariko Joelia Namiiro, indaya irwaye SIDA, avuga ko ibyo byatumye yihara kugira ngo abone uko atunga umuryango we – bivuze kurenga ku mategeko.

Yabwiye BBC ati: “Urabyuka mu gitondo abana bakarira bashonje kubera ko baburaye”.

“Wibwira ko wakwicara mu rugo ugaterera iyo? Ugomba kurwimesamo, ibindi ukabiharira Imana”.

“Maze igihe ndwimesamo nkava mu rugo, nkajya ku kazi, kubera ko ngomba kugaburira abana banjye. Abana banjye ntabwo bazapfa ngo ni uko mfite ubwoba bwo kwandura Covid-19 [indwara y’ubuhumekero iterwa na coronavirus]”.

Uyu mugore w’imyaka 30 y’amavuko ufite abana bane, yanahagaritse gufata imiti igabanya ubukana bwa SIDA (izwi nka ARV) kubera ko avuga ko atayifata mu nda nta kirimo.

Avuga ko kuri we abona leta ya Uganda yaratereranye abafite ubundi burwayi ikibanda kuri Covid-19.

Imibare ya leta ya Uganda igaragaza ko ubwandu bwa SIDA mu ndaya buri ku kigero cya 37%, mu gihe ubwandu bwa SIDA muri rusange mu gihugu buri ku kigero cya 5,7%.

Uganda yashoboye kugabanya ubwandu bwa SIDA ibicyesha kwibanda ku matsinda yibasirwa kurushaho arimo n’indaya.

Dr Stephen Watiti, impirimbanyi iharanira uburenganzira bw’abanduye SIDA, avuga ko afite ubwoba ko imbogamizi ziterwa n’iki cyorezo cya Covid-19 zishobora gusubiza Uganda inyuma ku ntambwe yari imaze gutera mu kurwanya SIDA.

Avuga ko indaya nyinshi yagiye agira inama mu gihe cyashize zimaze kumusaba ko yazifasha kubera kugorwa n’imibereho muri iki gihe.

Polisi ya Uganda imaze igihe ikora irondo ryo kugenzura niba gahunda ya 'guma mu rugo' yubahirizwa

Zimwe mu ndaya zivuga ko zaretse gufata imiti igabanya ubukana bwa SIDA, mu gihe izindi zo ziyifata iyo zabonye icyo kurya.

Dr Watiti agira ati: “Tubwira abarwayi bacu ko bagomba kugira ikintu barya mbere yo kunywa imiti. Kandi ni byo koko, nanjye maze imyaka irenga 20 ku miti [igabanya ubukana bwa SIDA]. Iyo utariye ngo ubone kuyinywa, irababaza”.

Mu kwezi kwa gatatu, mu byumweru bibiri bya mbere bya gahunda ya ‘guma mu rugo’, indaya zirenga 100 zatawe muri yombi na polisi muri Uganda kubera gusohoka zikajya ku kazi, nkuko ishyirahamwe ryazo ribivuga.

Benshi muri bo ubu bamaze kurekurwa.

Ariko ku bagore nka Namiiro bo mu gace ka Bwaise mu nkengero z’umurwa mukuru Kampala, cyo kimwe n’ab’ahandi muri iki gihugu babeshejweho n’uburaya, gutabwa muri yombi ni ikintu cya nyuma mu bibahangayikishije.

Benshi biteguye kurwimesamo igishaka kikaba.

@igicumbinews.co.rw