Uko Rusesabagina amerewe aho afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera

Rusesabagina Paul uheruka gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha by’iterabwoba, yatangaje ko aho afungiwe yahawe uburenganzira bwose agombwa, yemererwa kwihitiramo abamwunganira mu mategeko mu gihe iperereza ku byaha akekwaho rigikomeza.

Ku wa Mbere nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rweretse itangazamakuru Rusesabagina, watawe muri yombi “binyuze mu bufatanye n’amahanga.”

Akurikiranweho ibyaha ’bikomeye’ birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi, byakorewe abanyarwanda b’inzirakarengane mu duce dutandukanye tw’u Rwanda turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru muri Kamena 2018, no mu bice byegereye Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe, mu Ukuboza 2018.

Uyu mugabo w’imyaka 66 ucumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Remera mu gihe agikorerwa dosiye, yaganiriye na The EastAfrican, ashimangira ko yakiriwe neza, ndetse yiteze ko azahabwa ubutabera bunoze mu Rwanda.

Muri kasho ya Remera aho afungiwe, Rusesabagina yahawe igitanda, matola n’inzitiramibu. Ni icyumba kandi kirimo n’ubwiherero yihariye wenyine.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru yari yicaye ku ntebe nto, yambaye ikoti ariko nta karuvati, hamwe n’agapfukamunwa kamenyerewe ku baganga. Nyuma yo kwemera kuganira n’ikinyamakuru bandika ibyo avuga, yari atuje cyane.

Yagize ati “Bamfashe neza. Nijoro nariye amakaroni, uyu munsi bampaye igikoma. Nanyoye imiti kubera ko ngendana imiti y’umuvuduko w’amaraso n’uburwayi bujyanye n’umutima.” Yongeyeho ko kuri uyu wa Kane yasuwe n’abaganga babiri.

Yakomeje ati “Nahawe amahitamo yo kwishakira abanyunganira. Iperereza riracyakomeje, ntabwo nshaka kuganira ku bijyanye n’urubanza mbere yo kugera imbere y’urukiko. Ntabwo nshaka kugaruka ku byo bandega kuko ari ikibazo kiri mu nkiko kandi iperereza riracyakomeje.”

Rusesabagina ariko yanze kuvuga ku buryo yafashwemo n’uburyo yageze mu Rwanda.

Hari amakuru yabanje kuvugwa ko yafatiwe i Dubai, ariko Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zayateye utwatsi, ahubwo hatangira kuvugwa kimwe mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Yakomeje ati “Namenyeshejwe ibyaha bandenga kandi kubimbazaho biracyakomeje. Ni ikibazo kiri mu nkiko.”

Ifatwa rya Rusesabagina ryakangaranyije abibumbiye mu mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda by’umwihariko ababa mu mahanga barimo n’umuryango we, batangiye kuvuga ko Rusesabagina afite ubwenegihugu bw’u Bubiligi, bityo adakwiye kuburanira mu Rwanda.

Umukobwa wa Rusesabagina, Anaise Kanimba, yabwiye itangazamakuru ko Se yabaga mu buhungiro, akaba umuturage wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (ufite green card), ndetse akagira ubwenegihugu bw’u Bubiligi.

Ati “Twifuza ko ibyo bihugu bibiri byadufasha kugira ngo agaruke mu rugo.”

Byongeye, bakomeje kumvikana mu busabe bw’uko akwiye kuburanishwa n’urukiko mpuzamahanga ku byaha yaba akekwaho. Ni ubusabe ariko butahawe agaciro.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yabwiye Reuters ati “Paul Rusesabagina ni Umunyarwanda ukekwaho ibyaha byakorewe mu Rwanda, bikorerwa Abanyarwanda, bityo agomba kuburanishwa n’urukiko rwo mu Rwanda.”

Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ushinzwe Afurika, Tibor Nagy, yatangaje ko yagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Mathilde Mukantabana, byagarutse ku ifatwa rya Rusesabagina.

Ubwo yagarukaga ku kiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatatu, Amb Nagy yakomeje ati “Leta Zunze Ubumwe za Amerika yiteze ko Guverinoma y’u Rwanda izamufata bya kimuntu, igakurikirza amategeko, kandi igaha Rusesabagina inzira y’amategeko iboneye kandi inyuze mu mucyo.

Rusesabagina ariko si we wa mbere waba aburanishijwe n’inkiko zo mu Rwanda akurikiranyweho ibyaha bikomeye, ku buryo icyizere kijyanye n’ubutabera kimaze kubakwa.

 

 

@igicumbinews.co.rw

About The Author