Uko Trump yari ameze amaze kumenya ko yatsinzwe

Ku ifoto ni Trump asubira muri White House nyuma yo gukina golf no kubwirwa inkuru ko yatsinzwe

 

Iyi ni Inkuru ya Tara McKelvey umunyamakuru wa BBC muri White House

Mu myaka ine ishize nabonye Perezida Donald Trump mu bihe byiza n’ibibi. Ariko tariki 07 z’ukwezi kwa cumi, umunsi yatsinzweho amatora, ntabwo wari umunsi nk’indi.

Mu ipantaro y’umukara, umupira wijimye n’ingofero ya MAGA (Make America Great Again), perezida yavuye muri White House iminota micye mbere ya saa yine za mugitondo.

Mu masaha ya kare y’uwo munsi yariho yandika kuri Twitter ko amatora yaranzwe n’uburiganya.

Yuriye imodoka yerekaza aho akinira golf muri leta ya Virginia, mu ntera ya 40Km uvuye kuri White House.

Muri ako kanya yabonekaga nk’umuntu wifitiye ikizere. Wari umunsi mwiza, kandi yagombaga kumara uwo munsi aho akinira golf.

Ariko abantu bamukorera wabonaga hari ikibahangayitse.

“Mumeze mute?”, niko nabajije umwe mu bakozi be batoya.

Ati: “Ni amahoro”. Aseka, ariko yizigamye. Asubiza amaso kuri telephone ye.

Ihungabana kubera amatora

White House yari irimo ikintu cyo guhungabana kuva mu minsi ishize y’amatora. Yabaye kuwa kabiri [w’icyumweru gishize] ariko wagirango hari hashize imyaka.

Kuwa gatandatu nagiye mu gice cy’Iburengerazuba bwa White House nsanga ibiro byinshi nta bantu barimo. Benshi mu bakozi hano banduye Covid-19, abandi bari mu kato.

Nuko, kuva nka 11.30 z’igitondo, mu gihe perezida yariho akina golf, BBC n’ibindi bitangazamakuru muri Amerika bitangira kuvuga ko Joe Biden, mukeba we, ari we bibona ko yatsinze.

Nari nicaye hafi muri ‘restaurant’ ubwo numvaga aya makuru. Ndi mu bari gukorera kuri White House, abanyamakuru bacye bagendana na perezida. Twese twari dutegereje ko ava gukina golf.

Benshi bahise batangira kubazanya igihe agarukira muri White House. Hashize iminota, nyuma biba amasaha.

Umwe mubashinzwe umutekano, abwira mugenzi wanjye buhoro ati: “Erega arafata igihe”.

Nta kintu cyamwihutishaga kuva aho yari ari. Aho kuri club ya golf, yari kumwe n’inshuti ze.

Hanze y’aho nari ndi abashyigikira Trump batangiye kumbwira, babwira n’abandi banyamakuru, basakuza bati: “Itangazamakuru baryambure ingengo y’imari”.

Donald Trump is seen playing golf as Joe Biden’s win was announced

 

Umugore wambaye inkweto ndende na bandana y’umutukutu, umweru n’ubururu yahise aza afite icyapa cyanditseho ngo “Hagarika kwiba.”

Hahise haza umugabo utwaye imodoka nini iriho amabendera menshi, harimo rimwe ryerekana Trump ahagaze hejuru y’igifaru cy’intambara, imwerekana nk’aho akuriye ingabo z’isi. Byerekana uko abamushyigikiye bamubona.

Amaherezo, Bwana Trump yavuye aho yakiniraga golf, aragaruka.

Abatamushyigiye nabo bari bamutegereje – bari amagana.

‘Watsinzwe, twe twatsinze’

Imodoka zimuherekeza zaraje, nanjye mpita nzinjiramo, kimwe n’abandi, kugira ngo twinjirane nawe muri White House.

Uko tuhegera, niko twabonaga abantu barushaho kuba benshi: baje kumunnyega ko yatsinzwe. Hari abari bafite ibyapa byanditseho ngo “Watsinzwe, twe twatsinze”. Bamwe barazomeraga abandi bakamoka.

Kuwa gatandatu, umwe mu badashyigikiye Trump yitwaje icyapa Kuwa gatandatu, umwe mu badashyigikiye Trump yitwaje icyapa

Nuko dusubira muri White House, perezida yinjiriye mu wundi muryango uri ku ruhande, umuryango ubundi adakunda gukoresha. Yari yahese intugu kandi areba hasi.

Yakebutse ku ruhande aratubona, maze azamura urutoki rw’igikumwe. Cyari ikintu adakoranye umutima we wose, ntabwo yazamuye ikiganza cyangwa ngo azamure igipfunsi, nk’uko abikora kenshi.

Yaba kuri White House cyangwa kuri golf club, Bwana Trump ntiyigeze acogora: yakomeje kuvuga – nta bimenyetso yerekana – ko amatora yarimo uburiganya, kandi azarenganurwa.

Mu gitondo yari yanditse kuri Twitter ku “kubona amajwi anyuranye n’amategeko”, bigeze nimugoroba bwo yemeje intsinzi. “NATSINZE AYA MATORA”.

Presentational white space

Ariko uwo ni Bwana Trump kuri Twitter. Uwo njyewe nabonye yampaga ishusho itandukanye. Nimugoroba yinjirira muri uwo muryango wundi wa White House, nta bushongore (swagger) yari agifite.

@igicumbinews.co.rw