Uko wafasha umuntu mukuru unyara ku buriri

Ubuhamya bwa Nyampinga(izina ritari irye nyaryo) bwumvikanisha ukuntu bitera isoni gusoba cyangwa kunyara ku buriri kandi uri umuntu mukuru urengeje imyaka cumi n’umunani(18). Kuri we, ngo ni ikibazo yumva kimukomereye cyane kandi agerageza uko ashobora ngo birangire ariko ntibimukundire.

Nyampinga ubu afite imyaka 26 y’amavuko. Kuva yamenya ubwenge yiyizi asoba ku buriri kugeza ubu. Ngo akiri muto ababyeyi be baramufashaga bakamubyutsa ariko n’ubundi akajya kubyuka yisanga mu nkari atamenye igihe yasobeye ku buriri.

Yiga mu mashuri abanza ngo yahoranaga ubwoba ko bagenzi be bigana bazabimenya, bakajya bamumwaza nk’uko babigenzaga ku bandi babaga bamenye ko bagisoba ku buriri kandi ari abanyeshuri. Icyo yakoraga, ngo yogaga umwanya munini mu gitondo akisiga amavuta ahumura kugira ngo hatazagira umwumvaho umwuka w’inkari.

Yaje kugira amahirwe arangiza amashuri abanza nta munyeshuri ubimenye, amashuri yisumbuye yayigaga ataha iwabo kuko yumvaga kwiga abamo byazatuma abantu bamenya ko agisoba ku buriri kandi ari inkumi. Ubu yatangiye Kaminuza kandi na yo ngo ayiga ataha iwabo kubera icyo kibazo.

Yagize ati “Niba hari ikintu kingora mu buzima ni igihe habayeho za gahunda nk’ibirori n’ibindi bituma njya kurara ahandi hantu, kuko sinsinzira, ndarirara kugira ngo ntasinzira nkaba nasoba ku buriri bw’aho naraye. Birambangamira cyane, mba numva bintera isoni gusa mu rugo bo mba mbona nta kibazo bangiraho n’iyo nsize ibyo ndyamaho ku zuba barabyanura, nta kibazo. Ubu ntangiye gukura nibaza umunsi nzabona ‘cheri’ dukundana nyabyo, akabimenya ntazahita anyanga? Mmpora mbitekereza nkumva sinzakundana bya ‘serieux’ kuko sinzi ko hari uwabyemera”.

Ikibazo cyo gusoba/kunyara ku buriri umuntu ari umwana akarinda abikurana bibaho kandi bishobora kuba ku bahungu no ku bakobwa. Ariko se biterwa n’iki, cyangwa se umuntu yafasha ate umuntu wagize icyo kibazo cyo gukomeza kunyara ku buriri kugeza ari mukuru?

Ku rubuga https://www.consoglobe.com, bavuga ko mbere y’imyaka itatu abana baba bataramenya kwigenzura neza ku buryo bamenya ko bashaka gusoba cyangwa se batabishaka. Ni yo mpamvu n’igihe basinziriye nijoro bashobora gusoba ku buriri. Iyo rero ngo umwana asoba ku buriri akabikomeza kugeza arengeje imyaka itanu(5) nibwo ababyeyi be bagomba kumenya ko harimo ikibazo ari byo byitwa énurésie mu Gifaransa.

Icyo kibazo cya énurésie cyangwa se gukomeza gusoba ku buriri na nyuma y’imyaka itanu usanga gifitwe n’icumi ku ijana (10 %) by’abana bari hagati y’imyaka itanu n’umunani (5-8), hari n’ubwo icyo kibazo gikomeza kikagera no ku bana bagejeje ku myaka 15. Gusa si benshi kuko ni ikibazo gishobora kugirwa n’umwana cyangwa babiri ku ijana (1 -2 %) by’abana bagejeje ku myaka cumi n’itanu.

Umwana kandi, ngo ashobora kuba yari yararetse gusoba ku buriri,y arageze mu kigero cyo kumenya kwigirira isuku, nijoro yibyutsa mu gihe yumva ashaka gusoba, ariko yahura n’ikibazo kimukomereye nko gupfusha umubyeyi, umuhangayiko (stress), gutandukana kw’ababyeyi be (divorce), cyangwa se havutse undi mwana mu muryango, ikibazo cyo gusoba ku buriri kikaba cyagaruka.

Ikibazo cya énurésie (gusoba ku buriri kugeza mu myaka y’ubukure) kandi, gishobora no guterwa n’ibindi bibazo nko kuba uruhago rutameze neza(malformation de la vessie), kuba umuntu akunze kurwara icyitwa ‘infection urinaire’ kenshi, ihindagurika ry’imisemburo n’ibindi.

Iki kibazo kandi gishobora gukomoka ku ruhererekane rw’umuryango (héréditaire), ni ukuvuga ko iyo umwe mu babyeyi yagize icyo kibazo cyo gutinda kureka kunyara ku buriri akiri muto, n’umwana aba afite ibyago byo kukigira.

Icyo kibazo cyo gukomeza kunyara ku buriri umwana akarinda abikurana, hari ubwo bikenera ko ajyanwa kwa muganga cyangwa se ku bahanga mu by’imitekerereze ya muntu (psychologues) bakamufasha, kuko akenshi icyo kibazo iyo gikurikiranywe kirarangira kandi hariho n’uburyo bw’umwimerere bwo kugikemura.

Mu gufasha umwana utangiye gukura, kuba yareka kunyara ku buriri bidasabye kujya kwa muganga, harimo kumuha ibyo kunywa ku manywa, kugira ngo atagira inyota nimugoroba akanywa bikaba byatuma anasoba ku buriri. Agomba gahagarika ibyo kunywa amasaha ari hagati y’abiri n’atatu mbere yo kuryama, kandi akibutswa kubanza kujya ku musarani mbere yo kujya kuryama.

Ikindi ni ukwirinda kumuhoza ku nkeke, bamubwira ko gusoba ku buriri bitakijyanye n’ikigero agezemo kuko na byo bimwongerera ibibazo mu mutwe n’ikibazo ntikirangire vuba, ahubwo bitewe n’imyaka agezemo abari kumwe na we bagakora ku buryo agira uruhare mu gukemura ikibazo afite.

Ku bana berengeje imyaka itatu, si ngombwa gukomeza kubambika imbindo zigezweho zituma inkari zitagera ku buriri (diapers), kuko bituma umwana yumva ari uko bigomba kumera, ntanashyire imbaraga mu gushaka kubireka. Ku mwana ukuze, ni ngombwa ko yigishwa kwimesera ibyo araramo.

Kandi kugira ngo umwana amenye igihe cyo kwibyutsa ajye kunyara, ni uko aba yasinziriye neza, ntaryame akererewe, ubwiherero bwaba buri kure y’aho arara akegerezwa ikindi gikoresho cyamufasha. Hari kandi n’utumashini tubaho dufasha umwana kureka kunyara ku buriri twitwa ‘alarmes’. Umwana cyangwa umuntu mukuru ufite icyo kibazo ashobora kukararana ku kuboko, agatonyanga ka mbere k’inkari kagisohoka, ako kamashini kakajwigira ku buryo ahita akanguka akajya mu bwiherero.

Ku rubuga https://sante.journaldesfemmes.fr, bavuga ko iyo ikibazo cyo gusoba/kunyara ku buriri bidashize ku myaka itatu, umwana akabikurana, bishobora guterwa n’impamvu zitandukanye harimo kuba umwana atitabwaho uko bikwiye (affection), kwanga gukura cyangwa kwanga impinduka ndetse n’umuhangayiko.

Icyo kibazo kandi gishobora guterwa n’ibindi bibazo nk’indwara cyangwa uko umuntu aremye. Mu ndwara zatuma umuntu agira ikibazo cyo gusoba ku buriri kandi ari mukuru harimo na Diyabete, kanseri zimwe na zimwe, impyiko, guturika imitsi y’imbere mu mubiri bitewe n’ihindagurika ry’imisemburo mu mubiri, gukunda kugira impatwe (constipation) ku buryo buhoraho, uruhago rudakora neza, cyangwa kugira ibibazo byo kudasinzira neza. Ku muntu mukuru, kunyara ku buriri bishobora guterwa no kunywa inzoga ku rugero rurenze ku buryo umuntu adashora kwigenzura.

Mu gufasha umwana kureka gusoba ku buriri mu buryo bw’umwimerere, kuri urwo rubuga bavuga ko umwana ashobora guhabwa ibyo kunywa, nyuma bakamusaba kugerageza kwifata igihe kirekire gishoboka ntajye gusoba. Ubwo buryo ngo butuma imikaya y’uruhago ikomera, bikaba byazajya bituma adasoba ku buriri.

Ku bantu bakuru, hari imyitozo yitwa ‘Kegel’ bakora igamije kubafasha kujya bashobora kugenzura uruhago rwabo.

Ku rubuga https://www.comment-economiser.fr, bavuga ko undi muti w’umwimerere wafasha umwana ndetse n’umuntu mukuru kureka kunyara ku buriri ari ubuki.

Ku mwana, bamuha akayiko gato k’ubuki akabunywa bwonyine cyangwa se buri kumwe n’amata y’akazuyazi akayanywa mbere yo kujya kuryama. Ibyo ngo biramufasha.

Ku bantu bakuru, bafata ikiyiko kinini cyangwa bibiri by’ubuki mbere yo kuryama kandi ibyo ngo bigabanya ikibazo.

@igicumbinews.co.rw