Umuburo wa Perezida wa Turukiya ku Bataribani

Perezida wa Turikiya Tayyip Erdogan yabwiye abanyamakuru ko Abatalibani bagombye guhagarika intambara bari kugaba ku butegetsi bw’i Kabul kuko Turikiya izabivuna nibaramuka begereye ikibuga cy’indege yashinzwe kurinda.

Hari mu kiganiro gito yahaye abanyamakuru mbere y’uko yurira indege agana mu gihugu cya Cyprus.



Ingabo za Turikiya nizo zirinze ikibuga cy’indege cy’i Kabul. Ibikora kubera amasezerano yagiranye n’ibihugu bya OTAN/NATO.

Hari amakuru avuga ko ubutegetsi  bw’i Kabul buri mu biganiro n’ubw’i Washington kugira ngo ibihugu byombi( Turikiya na Leta zunze ubumwe z’Amerika) bikorane kugira ngo bizakome mu nkokora Abatalibani bari kurya isataburenge ingabo za Afghanistan.

Erdogan yavuze ko ubusanzwe bitari muri kamere ya Kisilamu gukemuza ibibazo intambara cyane cyane kuri benewabo basangiye imyizerere.



Ati: “Ntabwo bikwiye ko Abatalibani bagombye kuba bari kurasa kuri bagenzi babo bahuje imyizerere. Nibarekere aho ariko nanone nibarengera bagashaka kuza mu birindiro byacu tuzabivuna.”

Ku rundi ruhande, Abatalibani baherutse kuvuga ko umukino Turikiya iri gukina udakwiye, ko yagombye kwirinda ibyo iri gushaka gukururira Afghanistan n’abasirikare bayo(Turikiya).

Ese Ingabo za Turikiya zishobora guhashya Abatalibani?

Igisirikare cya Turikiya gifite ingabo zikomeye k’uburyo hari abavuga ko ari igisirikare cya gatandatu gikomeye ku isi nyuma y’u Bufaransa.

Ingabo za Turikiya ziri mu zikomeye kurusha izindi ku isi.

N’ubwo ari igihugu gifite ingabo zikomeye ariko biragoye ko zakwisukira ngo zitsimbure abarwanyi b’Abatalibani b’abihanduzacumu.

Intambara Abatalibani bamaze imyaka irenga 20 barwana yatumye baba abarwanyi b’intarumikwa k’uburyo kubatsimbura atari ibintu bapfa kwemera.

Ikindi ni uko kumenya neza imisozi y’igihugu cyabo no kuba bazi kwihanganira ubushyuhe bwayo bibaha ubushobozi bwo kuyirwaniramo kurusha izindi ngabo izo ari zo zose harimo n’iza Amerika.



Didier Maladonna/Igicumbi News 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: