Umubyeyi wa Pep Guardiola yitabye Imana azize coronavirus

Dolors Sala Carrio wari ufite imyaka 82, akaba Mama wa Pep Guariola, yitabye imana azize icyorezo cya coronavirus, nyuma yaho umuhungu we yari amaze ibyumweru 2 atanze ibihumbi 920,000 by’amapawundi mu ntara ya Catalonia yo mu gihugu avukamo cya Esipanye, kugira ngo bakomeze kurushaho guhangana n’iki cyorezo cya Covid19.

Nk’uko byatangajwe n’umuryango mugari w’ikipe ya Manchester City bagize bati, “uyu munsi tubababajwe no gutangaza urupfu rwa Mama wa Pep, witwaga Dolors Sala Carrio wari ufite imyaka 82 y’amavuko, wapfiriye ahitwa Manresa mu mujyi wa Barcelona, nyuma yo kurwara coronavirus, buri wese ufite aho ahuriye n’ikipe ya Manchester City yifatanije n’umuryango ndetse n’inshuti za Pep Guardiola mu kababaro”.

Amakipe yo mu bwongereza nka Liverpool, Arsenal, Norwich, Tottenham na Brighton nayo yatangaje ko yifatanije na Pep Guardiola ndetse n’umuryango we mu kababaro ko kubura umubyeyi we.

Esipanye Ni kimwe mu bihugu Coronavirus yibasiye cyane, kuko kugeza kuri ubu hari abantu babarirwa ku bihumbi 135,000 bamaze kwandura iyi ndwara ya Covid19, kikaba igihugu cya kabiri nyuma Leta z’unzubumwe za Amerika mu kugira abarwayi benshi b’iyi ndwara, mu gihe abagera ku bihumbi 13,000 bamaze kwitaba Imana muri Esipanye, bikigira igihugu cya kabiri nyuma y’Ubutariyani mu kugira impfu nyinshi z’abazira icyorezo cya Coronavirus.

DUKUNDANE Ildephonse/Igicumbi News