Umucuruzi Kabandana Venant wari ufite iguriro ryitwa Chez Venant yitabye Imana

Benshi mu bakuriye i Kigali ndetse no mu Mujyi wa Huye bazi Venant Kabandana, umugabo wamamaye mu bucuruzi bwakorerwaga ahitwa “Chez Venant”. Uyu mugabo na we akaba yitabye Imana.

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 18 Werurwe 2021.

Abo mu muryango w’uyu mugabo wamenyekanye nk’umuntu ukora imigati iryoshye mu myaka ya za 80, bavuga ko yitabye Imana azize uburwayi, akaba yashizemo umwuka arimo kuvurirwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali.

Umukobwa we Ariane Kabandana, abinyujije kuri Instagram yagize ati “ Papa ndagukunda, wabaye imfura ubuzima bwawe bwose, wabereye bose Intangarugero. Wari umubyeyi mwiza w’imfura, buri muntu wese yakwifuza kubera ko wari umugabo w’imfura w’Intwari. Waritanze cyane , wari umuntu mwiza birenze uko nasobanura ,nta kintu kibi na kimwe cyigeze kikuranga”.

Hari abari basanzwe bazi ahacururizwa hafite izina rya ‘Chez Venant’ bamwe batazi na nyiraho ariko bakahakundira kuba ari ahantu bagura umugati n’ibindi biribwa bitandukanye bikoze mu ifarini. Hari n’abavuga ko nta wundi mugati barya, keretse uwaho.

Ihahiro Chez Venant mu mujyi wa Kigali ryahoze iherereye hafi y’amasangano (Rond point) yo mu Mujyi rwagati munsi yo kwa Rubangura hafi y’inyubako ya MIC.

Abahazi muri za 80 bo bavuga ko Chez Venant ari ahantu bakunze gusanga ibiribwa bikoze mu ifarini biryoshye kandi bikoranywe ubuhanga, harimo umugati bitaga Croquant byatumye hari n’igihe Venant uyu bamwitaga Koroka.

Umwe mu bamumenye muri ibyo bihe ati “Buriya abize mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) bafitanye amateka meza y’uko yabafashije kubaka kubera ikiribwa cyihariye yagiraga cya pain d’épices (ni cake yaryohaga kandi yabonekaga iwe gusa). Abasore iyo bakaguriraga inkumi cyabaga ari ikimenyetso gikomeye!”.

 

Kabandana Venant
Kabandana Venant

@igicumbinews.co.rw