Umudamu ufite amazu yahaye ukwezi umupangayi we w’umusore w’imyaka 40 ko kuba yashatse umugore byamunanira akaba yasohotse mu nzu ye

Moses kikomeko, ni umunyonzi wo muri Uganda mu gace ka Mukono gatuwemo abantu bafite ubushobozi buciriritse.

Umugore ucumbikiye Kikomeko bakunda kwita Jaaja Topher yagiye aho yakodesherezaga amazu ye, agiye kwishyuza abapangayi be, agezeyo abwira Kikomeko ko aje gufata amafaranga y’ubukode bw’inzu kuko atari yakamwishuye, nubwo Jaaja Topher yari atunguye Kikomeko,  yahise ava mw’icumbi yumva ibyo umukodesha inzu amubwira.

Jaaja yahise ahindura ingingo abaza kikomeko ati: “kubera iki ufite imyaka 40 ntamuryango ufite?”.

Kikomeko yahise asubiza ati: “Niyo n’amara imyaka 80 ntarashashaka ntakibazo nagira ntashatse!”.

Ariko nubwo Jaaja Topher yari akomeje kumwotsa igitutu amubaza ibyo gushaka umugore yari agamije kuba yamushakira imiti ya gakondo kubera ko yakekaga ko Kikomeko yaba ari ikiremba.

Kikomeko yaretse kumusubiza kubijyanye n’ibyo yamubazaga, nuko  ahita ahindura indi ngingo, bari bariho kugirango babiveho ntakomeze kumubaza ibyo.

Ariko Jaaja yamubereye ibamba akomeza ibyo bitekerezo amwumvisha ko icyo ari ikibazo gikomeye kurenza kuba yamwishyura inzu. Arongera aramubwira ati: “Nubwo umaze imyaka itandatu unyishyura amafaranga y’ubukode bw’inzu neza, ariko sinigeze mbona n’umukobwa n’umwe aza kugusura hano”.

Muri ako kanya aho hari abaturage benshi biganjemo abakobwa bato bakundaga kuba bari hafi ya Kikomeko, bamwe muri abo bahita bagaragaza ko ko Kikomeko yabatse nimero za telefone kandi bamwe yatangiye kubatereta.

N’agahanda kenshi Jaaja Topher arongera aramubaza ati: “Ni gute umusore nk’uyu mwiza nka Kikomeko yaba wenyine igihe kirekire turi hano?”.

Kikomeko yakomeje kubifata nk’ibisanzwe nyuma y’iminota mirongo itatu Jaaja arimo kumutonganya.

Nyuma Jaaja amutegeka gushaka umugore, ukwezi kwashira atamubonye agahita amuvira mu nzu.

Gasingwa Oscar/Igicumbi News

About The Author