Umugabo n’umugore bari bamaze iminsi 4 babana biyahuye kubera amadeni menshi bafashe bategura ubukwe bwabo

Imiryango ibiri yo mu gihugu cya Kenya mu gace ka Kisumu iri mu kababaro kubera abana babo babiri biyahuye hashize iminsi 4 gusa bakoze ubukwe bwakataraboneka.

Amakuru dukesha Ikinyamakuru Kenya Today avuga ko aba bantu bari bakibana biyahuye kubera amadeni menshi bafashe yo gutegura ubukwe.

Nyakwigendera Odipo n’umugore we mbere yo kwiyahura ngo basize ibaruwa ivuga ko bari babajwe kandi banahangayikishijwe n’ubukwe bwiza bagize ariko bukabasigira ideni rya Miliyoni zirindwi n’ibihumbi magana cyenda by’amashilingi ya Kenya nukuvuga arengaho gato miliyoni mirongo itandatu z’amanyarwanda.

Muri iyo baruwa bose bavuga ko batabashije kujya mu kwezi kwa buki nkuko bari babiteguye.

Bashinja abitabiriye ubukwe bwabo kuza kurya no kunywa gusa nta mpano bazanye.Mu ibaruwa Banditse bagira bati:”twararatangaye kandi tunababazwa nuko tutabashije gutangira ubuzima bwacu bushya mu byishimo kubera ko mutadushimishije nkuko twari tubyiteguye”.

Umwe mu bagize umuryango wavuganye n’ikinyamakuru Daily Statesman yavuze ko ubukwe bwa banyakwigendera bwabereye muri Hotel ihenze y’inyenyeri eshanu yanze kuvuga amazina.

Yahishuye kandi ko mirongo cyenda ku ijana bya bitabiriye ubukwe bari abanyacyubahiro n’abakire, ba nyakwigendera ngo bari bakoze ibishoboka byose banabitezeho ko bari bubahe impano z’amafaranga menshi.

Yakomeje avuga ko bari bakodesheje kujugujugu eshatu zo kugendamo ,imwe ihabwa umuryango w’umugabo indi ihabwa umuryango w’umugore isigaye nabo bayigendamo.

Umuturanyi w’uyu mugabo we yavuze ko yari yamubwiye ko mu gihe cyo gutegura ubukwe azakoresha inguzanyo mu gihe yari yizeye ko abo azatumira ari abaherwe ba ba miliyoneri bazamuha buri wese miliyoni imwe n’igice y’amashilingi ya Kenya.

Yongeyeho ko byaje kuba ikibazo aho mu gihe cy’ubukwe abantu baje bazanye indabo n’amakirita yanditseho amagambo amwifuriza kuzagira urugo ruhire gusa.

@igicumbinews.co.rw