Umugabo wari waratorotse akekwaho kwica umugore yafashwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko uwitwa Nsengimana Damien ukurikiranyweho kwica atemye umugore w’imyaka 57 wo muri Gasabo, yafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Mu masaha ya kare, kuri uyu wa 3 Ugushyingo 2020, Nsengimana Damien yishyikirije inzego za Polisi Station ya Jabana.

RIB ku wa Mbere tariki 2 Ugushyingo 2020, yari yatanze itangazo isaba uwabona Nsengimana gutanga amakuru agafatwa, akekwaho kwica umugore wari umuturanyi we amutemye amuziza ko yacumbikiye umugore we wari  wahukanye.

Nyakwigendera Uwimana Pelagie yari afite imyaka 57, ni uwo mu Murenge wa Jabana, mu Kagari ka Ngiryi, mu Mudugudu wa Nyakirehe.

RIB kuri Twitter yemeje ko uyu mugabo yafashwe. Yanditse ko “Nsengimana Damien washakishwaga kubera icyaha akekwaho cyo kwica Uwimana Pelagie agatoroka yafashwe muri iki gitondo.

RIB irashimira abagize uruhare mu ifatwa rye. Ukekwa afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Jabana mu gihe hagikorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

@igicumbinews.co.rw