Umugabo warwanyaga Inkingo za Coronavirus akavuga ko itanabaho yamwishe




Umugabo wo muri Leta ya California, warwanyaga inkingo za Coronavirus abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yishwe n’iki cyorezo, nyuma yo kumara ukwezi arembye cyane. 

Stephen Harmon, w’imyaka 34, usanzwe ari umuririmbyi, mu urusengero rwa Hillsong Megachurch, yarwanyaga urukingo rwa Coronavirus, aruteraho inzenya zitandukanye, abinyujije ku urukuta rwe Twitter, nk’aho mu kwezi gushize yavuze ko “urukingo rwa Coronavirus ntacyo rumaze rushobora gutera indwara”, agakangurira abantu 7,000 bakumurikiraga kuri Twitter kutarwiteza.



Nyuma yo kuvuga ibyo, yahise arwara agiye kwa muganga basanga arwaye ibihaha na Coronavirus, byaje no kumuviramo urupfu, aho yapfuye kuwa Gatatu w’icyumweru gishize aguye mu bitaro bya Los Angeles.

Mu minsi ye ya nyuma yo gupfa, Harmon yakunze kwifata amashusho ari mu bitaro akayashyira kuri Twitter avuga ko arimo kurwana n’urupfu. Agira ati: “Munsengere barimo gushaka kunshyira ku mashini yongera umwaka”.

Mu mashusho ya nyuma yashyize kuri Twitter, mbere gato yuko apfa, kuwa gatatu w’icyumweru gishize, yavuze ko noneho yemeye kujya ku mashini yongerera abantu umwuka. Yongeraho ati: “Sinzi niba ndibubyuke, ndabinginze munsengere”.




BBC ivuga ko Harmon, yarinze yicwa na Coronavirus atemera ko ibaho, yari yaranze kwikingiza avuga ko imyemerere ye itabyemera, yemeza ibyo yemera aribyo byamukingiye.

Uwashinze urusengero rwa Hillsong Megachurch, uyu mugabo yasengeragamo, Brian Houston, yemeje amakuru y’urupfu rwe kuwa kane w’icyumweru gishize abicishije ku urukuta rwa Twitter ye.

Ati: “Ben yitabye Imana, kuri twe kubura inshuti yacu magara, ni inkuru y’akababaro, Stephen Harmon yishwe na Coronavirus, byadushenguye umutima”.



Yakomeje amuha icyubahiro abicishije kuri Instagram ye. Agira ati: “Yari umwe mu bantu beza namenye, yakoreye ibintu byinshi byiza mu maso yanjye, yigishaga abana bacu umupira, tuzamukumbura, Imana imuhe iruhuko ridashira.”

Brian Houston yakomeje ashishikariza abayoboke b’itorero rye kwipimisha Coronavirus ndetse bakanikingiza mu rwego rwo kuyirinda.

Leta ya California, ni mwe zigize Leta z’unze ubumwe z’Amerika, irimo umubare munini w’abanduye Coronavirus, abenshi bakaba bajya kwivuza yabazahaje kandi baranze no kwikingiza bigatuma ihita ibica.



BIZIMANA Desire/Igicumbi News 

 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: