Umugabo yafashwe arimo gusambana n’indaya ku kiriyo cy’umugore we

Umugabo witwa Luscious Chiturumani wo  mu gihugu cya Zimbabwe yakoze amahano yababaje benshi mu bagize umuryango we ubwo yafatwaga ari gusambana n’indaya ku kiriyo cy’umugore we.

Bwana Luscious Chiturumani yabanaga n’umugore we witwa Sibongile Mthetwa ariko baza gutandukanwa n’urupfu kuko uyu mugore yaje gufatwa n’uburwayi buramuhitana.

Kubera ko Chiturumani atari yaramaze kwishyura inkwano mu muryango w’umugore we,hafashwe umwanzuro y’uko umugore ashyingurwa iwabo ahitwa Chiledzi hari hatuye ababyeyi be.

Uyu mugabo yagiye kwa sebukwe ari kumwe n’umugore wari umuherekeje bahageze avuga ko ari mushiki we bamuha icyubahiro nk’umukwe wabo.

Ijoro riguye,abashyitsi bahawe icyumba cyo kuryamamo ariko kubera bari benshi uyu mukwe wabo bamuhaye icyumba cyiza we n’uyu yitaga mushiki we.

Nubwo hari abandi bagombaga kurara muri iki cyumba,ntabwo baje kuryama bituma aba bombi babona ubwigenge bwo gukora amahano.

Mu rukerera,umugabo wari uri kunywa agatabi yasohotse hanze,ageze ku cyumba cyari cyarayemo aba bombi yumva Bwana Chiturumani yiyibagije ko yapfushije umugore ari gusambana n’uyu mugore bari bazanye.

Uyu mugabo utavuzwe amazina yahise ahamagara abandi bantu bumva akaruru k’uyu mugore ari kenshi mu cyumba biracika niko kwiyemeza kubagwa gitumo.

Ibyago byabo icyumba barimo nticyari gifunze cyane barabinjiranye basanga rwahanye inkoyoyo.

Umwe mu bagize umuryango w’uyu mugore wapfuye witwa Grace Mtethwa yabwiye itangazamakuru ko uyu mukwe wabo yazanye igisebo mu muryango we.

Ati “Biteye isoni ibyo yakoze.Ni gute umuntu ava Gweru akaza gusambanira hano?.Sinigeze mbona ibintu nkibi mu buzima bwanjye.Nta soni yagize zo kuzana indaya akabeshya ko ari mushiki we.”

Uyu mugabo n’uyu mugore bahise basohorwa nabi batangira gukubitwa ibyari ikiriyo bihinduka intambara ndetse aba bombi banyujijwe mu mujyi bambaye ubusa.

@igicumbinews.co.rw