Umugabo yaguwe gitumo arimo gusambanyiriza mu modoka umukobwa w’umugore we wa 2

Umugabo w’imyaka 45 witwa Dany Chungu ukomoka ahitwa Mindolo mu mujyi wa Kitwe wa 3 mu bunini muri Zambia,yafashwe ari gusambanyiriza mu modoka umukobwa w’umugore we wa kabiri bashyingiranywe ahita ajyanwa ku biro bya polisi.

Mu ijoro ryo kuwa 14 ukuboza 2020 nibwo uyu mugabo witwa Chungu yafashwe ari gusambanyiriza mu modoka uyu mukobwa witwa Sinevia wabyawe n’umugore wa kabiri yashatse.

Aba bombi bafashwe n’abagenzi banyuze ku modoka barimo barungurutse babona bambaye ubusa,ibintu byakomeye niko guhita babasohora igitaraganya babajyana ku biro bya polisi barafungwa.

Amakuru aravuga ko uyu aba bantu bombi bamaze igihe kinini basambana ndetse ngo umwana w’imyaka 4 uyu mukobwa aherutse kuvuga ko yabyaranye n’umukunzi we ari uw’uyu mugabo wa nyina bafashwe bari gusambana.

Umugore wa Chungu akimara kumva ko yafashwe ari gusambanya umukobwa we yahise yitura hasi ata ubwenge bamuterura bamujyana kwa muganga aho bamusanganye umuvuduko ukabije w’amaraso.

Bimaze kuba umuco muri Zambia ko abagabo basambanya abakobwa b’abagore bashatse bakabagira abakeba b aba nyina.

@igicumbinews.co rw