Umugabo yaguye gitumo umugore we arimo gusambana nyuma yo kumubeshya ko yagiye gusenga

Umugabo yafashe umugore we amashusho avuye muri Lodge(Photo:Facebook)

Inkuru irimo kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga zo mu gihugu cya Zambia, ni iy’umugore wo mu mujyi wa Lusaka wabeshye umugabo we ko agiye gusenga mu iteraniro rya mbere yarangiza akajya gusambanira muri Lodge ubundi umugabo we akaza guhita abagwa gitumo. Ibi byabaye kuri iki cyumweru Tariki 02 Kamena 2024.

Amashusho arimo gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yafashwe n’umugabo aho yahawe amakuru ko  umugore we aje kuri Lodge ahita aza asanga amaze gusambana n’undi mugabo barimo barasohoka mu cyumba ahita yinjiramo asangamo udukingirizo bamaze gukoresha.

Uyu mugabo yahise avuza induru abakurikira abafata amashusho avuga ko abonye ikimenyetso gifatika azajyana mu rukiko kugira ngo bamuhe gatanya ngo kubera ko atakwihanganira gukomeza kubana n’umugore w’umusambanyi.




@igicumbinews.co.rw

Kanda Hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author