Umugabo yajyanye umuturanyi we mu urukiko nyuma kumuha amafaranga ngo amuterere inda umugore we bikamunanira

Evans Mstana yiregura mu urukiko(Photo:Dar-es-Salama Today News)

Umugabo wari wahaye umuturanyi we ikiraka cyo kumuterera inda umugore we, yamujyanye mu rukiko nyuma yuko abikoze inshuro 75 byanga.

Uyu mugabo witwa Darius Makambako w’imyaka 30 hamwe n’umugore we Precious w’imyaka 28, bashakaga umwana cyane, gusa umuganga yaje kubapima asanga umugabo atabyara aho bari bamaze imyaka 6 babana. 

Makambako usanzwe ari umupolisi muri Tanzania, mu ishami ricunga umutekano wo mu muhanda, umugore we yakomeje kumushyira ku nkeke amubwira ko akeneye umwana ubundi aha akazi mugenzi we w’umupolisi witwa Evans Mastano w’imyaka 32 ko kumuterera umugore we inda.



Kuva Evans yari yubutse afite n’abana babiri b’abakobwa basa nawe byagaragaraga ko icyo kiraka azagishobora.

Makambako yishyuye Evans Miliyoni 2 z’amashilingi agera kuri hafi Miliyoni 1 y’amanyarwanda kugirango atangire akazi, amutegeka kuryamana n’umugore we Perecious buri majoro atatu mu cyumweru, ibyaje gukorwa mu mezi 10 yikurikiranya muri 2016 bingana n’inshuro 75 ariko kumutera inda biranga.

Amakuru avuga ko Precious usanzwe ari umuforomokazi mu ivuriro ryigenga yasabye ikiruhuko cy’amezi atatu kugirango inshuti y’umugabo we akaba n’umuturanyi wabo amutere inda, ibyaje kudacamo nubwo umugabo we yamusiganaga na we amanywa n’ijoro.



Nyuma yuko uyu mugabo ananiwe gutera inda, Makambako ntiyiyumvishije uburyo uwo yahaye ikiraka kimunaniye nyuma yo kubigerageza mu mezi 10 yose, ibyatumye ahita asaba ko nawe mu kwezi kwa mbere kwa 2017 akorerwa ikizamini kigaragaza ko atari ingumba.

Muganga yaje kumukorera ikizamini asanga Evans nawe atabyara, ibyababaje abatuye muri ako gace, usibye umugore we bahatiye kuvuga se w’abakobwa 2 byitwaga ko babyaranye akavuga ko yababyaranye na mubyara w’umugabo we witwa Edward.

Umugore wa Evans witwa Angela yabwiye Dar-es-Salama Today News dukesha iyi nkuru ati: “Nahisemo kuryamana na mubyara we nyuma yo kugenzura ko umugabo wanjye atabyara mu myaka ibiri twari tumaranye.”

Kuri ubu Makambako yajyanye Evans mu urukiko amushinja kwica ibikubiye mu masezerano bagiranye kuko yemeye kumuterera umugore we inda none bikaba byaramunaniye akaba amusaba kumusubiza amafaranga ye yamuhaye. Urubanza rwabo rukomeje kumvwa mu urukiko rw’ibanze rwa Dar-es-Salama.



@igicumbinews.co.rw