Umugabo yakubitiye Pasiteri mu iteraniro

Mu cyumweru gishize,umugabo witwa Leonard Mwale w’imyaka 62 ukomoka ahitwa Kalingalinga mu gihugu cya Zambia yakoze agashya asanga pasiteri w’abangilikani ari kubwiriza kuri Alitari niko kumwadukira amuhata amakofe kugeza anamwangije umunwa.

Bwana Leonard Mwale usanzwe anasengera muri uru rusengero,yarakajwe ngo n’ingano ya parikingi y’uru rusengero rwabo niko kwigomeka kuri uyu mupasiteri amusanga kuri alitari arahamukubitira.

Ku munsi w’ejo,umuvugizi wa polisi muri Zambia witwa Esther Katongo yavuze ko uyu mugabo akimara gukubita pasiteri yitanze kuri polisi.

Yagize ati “Ukekwa mu kirego cyo guhohotera umupasiteri wo muri Kalingalinga yitanze ku biro bya polisi bya Kalingalinga uyu munsi tariki ya 23 Ugushyingo 2020 ahagana saa tatu n’igice.

Yitwa Leonard Mwale w’imyaka 62 wo muri Kalingalinga.Yasobanuriwe ko afunzwe azira gukubita no gukomeretsa umupasiteri.”

Uyu mugabo yakubise pasiteri utatangajwe amazina ye ku cyumweru amusanze kuri alitari ahita atangira guhigwa cyane na polisi.

Itangazo rya polisi kuri iki cyaha ryagiraga riti “Polisi ya Lusaka irashaka umugabo ukuze witwa Mwale wo muri Kalingalinga usengera mu bangilikani wakubise umupasiteri.

Ibibyabaye kuwa 22 Ugushyingo 2020 saa 10:30 ubwo uyu mupasiteri yarimo kubwiriza.Bivugwa ko uyu mugabo yasanze pasiteri aho yari ari kwigishiriza amutegeka kubihagarika.Ubwo pasiteri yakomezaga,yatangiye kumukurubana yatangiye kumukubita mu isura akoresheje ibipfunsi atuma aruma umunwa we.Iperereza ryagaragaje ko uyu nawe ari umwe mu itsinda ry’abayoboke b’itorero bari kurwanya pasiteri bamuziza ingano ya parikingi y’urusengero.Ibintu byarushijeho kuzamba ubwo pasiteri yasabaga abayoboke bose gutora birakaza bamwe muri bo.”

Uyu mupasiteri akimara gukubitirwa mu iteraniro,yahise ajyanwa kwa muganga ndetse polisi yahageze isanga urusengero rufunze.

@igicumbinews.co.rw