Umugabo yamenye ko avukana n’umugore we nyuma y’imyaka 10 bakoze ubukwe baranabyaranye




Umugabo n’umugore batangaje ko bamenye ko  bavukana nyuma y’imyaka 10 babana, bakaba barabyaranye n’abana babiri.

Ibi babitangarije k’urubuga rwa Tik Tok, mu mashusho magufi bashyizeho, bituma abakoresha imbuga nkoranyambaga bibaza ibibazo byinshi.

Kanda hasi urebe uko babisobanura:

Basobanura iby’urukundo rwabo, umugabo yavuze ko yahuye n’umugore we mu mwaka wa 2008, bakora ubukwe muri 2011, gusa ntiyigeze asobanura uko bakoze ubukwe abo mu muryango wabo ntibamenye ko bavukana.

Bamaze gukora ubukwe bahise babyara umwana wa mbere, babyara uwa kabiri muri 2015, bataramenya ko bavukana.



Aho aya makuru akomeza kubera urujijo, nuko uyu mugabo wo muri Nigeria yasobanuye ko avukana n’umugore we ariko ntatangaze uko babivumbuye.

Ibyo batangaje byatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga basigarana amatsiko bakomeza kubinginga ngo babasubize ibibazo bibaza.

Bamwe bakomeje kubasaba gutandukana abandi bavuga ko babana ni mu gihe hari abanenze abagize imiryango yabo baba baritabiriye ubukwe kandi baziko ari abavandimwe.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: