Umugabo yapfuye arimo gutera akabariro

Umugabo w’imyaka 60 wo mu gihugu cya Kenya ahitwa Mombasa yahuye n’uruva gusenya ubwo yateraga akabariro ari kubabara mu gatuza birangira apfiriye muri iki gikorwa cy’abashakanye.

Polisi y’ahitwa Changamwe muri Mombasa yavuze ko iri gukora iperereza k’urupfu rw’uyu mucuruzi nyuma yo kumenya ko yavuze ko ari kuribwa mu gatuza.

Iyi Polisi yavuze ko uyu mucuruzi ukomoka mu gace kitwa Mtwapa witwaga Stephen Kariuki yakoranaga imibonano mpuzabitsina n’umugore witwa Esther Karimi bari ahitwa Chaani kuwa 06 Mutarama uyu mwaka ndetse ngo batangiye amubwira ko ari kubabara mu gatuza.

Kariuki yajyanwe igitaraganya mu bitaro bya Bomu Hospital by’ahitwa Changamwe ari naho yaguye.

Uyu mugore yavuze ko uyu mucuruzi bari bamaze umwaka bakundana ndetse ngo yakundaga kumusura bakagirana ibihe byiza ariko ngo yahitaga ajya ahitwa Mtwapa.

Uyu mugore yagize ati “Inshuti yanjye yaje kunsura ahagana saa munani.Yahise yerekeza mu bwogero agiye kwitaba telefoni hanyuma ahita ansaba ko tujya kuryama.Hashize akanya,yataye ubwenge turi mu gutera akabariro.”

Madamu Karimi yavuze ko akimara kubona ko uyu mugabo agize ikibazo yahise ahamagara abaturanyi be bamufasha kumujyana kwa muganga.

Umuhungu w’uyu mucuruzi yahise ajya kureba umurambo wa se mu buruhikiro bwo mu bitaro bya Coast General Hospital.

@igicumbinews.co.rw

About The Author