Umugabo yatawe muri yombi azira kurunguruka abanyeshuri barimo koga ubundi akabafata amafoto yifashishaga yikinisha

Polisi yo mu gace ka Kasama, mu gihugu cya Zambia, yataye muri yombi umugabo w’imyaka 36, wo mu gace ka Mukenga, ushinjwa guhengereza Abanyeshuri bo mu ishuri ryisumbuye ry’abakobwa rya Kasama, ubwo barimo bogera imbere y’amacumbi yabo.

Uhagarariye Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Desmond Mwanza yabwiye Mano News, ko uyu mugabo yitwa Pethias Mwamba Mulenga.

Mwanza yavuze ko ukekwa yafashwe kuwa Gatatu ahagana saa kumi n’imwe n’iminota myakumabiri za mu gitondo,  arimo guhengereza ku urukuta rwubakishije ibiti acisha amaso ahavuyemo ibiti, ubundi atahurwa n’ucunga icyo kigo wahise umushyikiriza inzego z’umutekano.

Uyu mugabo agifatwa yashatse guha ruswa ucunga icyo kigo ruswa y’igihumbi n’amaganabiri y’amakwaca(1,200 Kwaca) amafaranga akoreshwa muri Zambia, angana hafi n’ibihumbi mirongo itandatu by’amanyarwanda(60,000 Frw), umuzamu ariko arayanga.

Mwamba yavuze ko atari ubwa mbere yari aje kurunguruka abanyeshuri ubundi akabafata amafoto n’amashusho we n’abagenzi be bakabyifashisha bikinisha.

@igicumbinews.co.rw

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: