Umugabo yatwawe umugore n’uwamuhagrariye mu bukwe bwe(Parrain)

Umuyobozi w'Umujyi wa Bujumbura CP Jimmy Hatungimana(Photo Internet)

Umukuru w’Umudugudu(Quartier) wa Kiyange ya mbere muri Zone Buterere muri Komini Ntahangwa, mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi ashinjwa gutwara umugore w’umugabo wamuhagarariye mu bukwe bwe abo bakunze kwita (Parrain).



Umuturage witwa Eddy Ndimukwenge uvuga ko yibwe umugore iki kibazo yagishyikirije Umuyobozi w’Umujyi wa Bujumbura ubwo yari yagiye mu Ngagara gukemura ibibazo by’abaturage bo muri Zone Buterere, Ngagara na Cibitoke.

 Eddy Ndimukwenge yavuze ko yatwawe umugore n’uwo muyobozi wa Quartier ya Kiyange ya mbere aho yari yanazanye impapuro ziriho ubutumwa umugore yandikiranaga n’uwo muyobozi zuzuyemo amagambo y’imitoma umwe abwira undi ko bazibanira “Akaramata”.



Rdio Bonesha FM yo mu Burundi ivuga ko umuyobozi w’Umujyi wa Bujumbura CP Jimmy Hatungimana, nyuma yo kumva ikibazo cy’uyu muturage yahise ashyiraho itsinda rishinzwe guperereza ukuri kwabyo rikazatanga igisubizo nyuma y’iminsi ibiri bazasanga uyu muyobozi ahamwa n’iki cyaha agahanwa kandi agahita anirukanwa.



Eddy Ndimukwenge avuga ko amaze kumenya ko umugore we amuca inyuma yitabaje imiryango iza kubunga ariko umugore yumvishe atsinzwe n’ibimenyetso byose umugabo yamweretse bikamuhama ngo yanze gusaba imbabazi ahubwo ahitamo kwahukana abishutswemo n’uwo muyobozi kuri ubu bakaba bahura mu ibanga.

@igicumbinews.co.rw