Umugabo yicishije mudugudu ishoka nyuma yo kumugwa gitumo mu bihuru arimo kumusambanyiriza umugore




Umugabo wo mu ntara y’Iburasirazuba bw’igihugu cya Zambia, mu karere ka Lusangazi, yicishijwe ishoka nyuma yo gufatirwa mu bihuru arimo gusambana n’umugore w’abandi.



Joseph Phiri w’imyaka 47, usanzwe ari umuyobozi w’umudugudu wa Sandwe, yafashwe ku manywa y’ihangu, ejo ku cyumweru hashize, arimo gusambana n’umugore w’abandi utuye mu mudugudu we, akubitwa ishoka n’umugabo w’uwo mugore kugeza apfuye.



Ukuriye Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Geza Lungu yabwiye Zambia Daily Mail, dukesha iyi nkuru ko uwitwa Samuel Sakala, w’imyaka 42, yatawe muri yombi akaba akurikiranyweho kwica umugabo ashinja kumusambanyiriza umugore.

Amakuru avuga ko nyakwigendera yahise ashyingurwa hafi y’aho basambaniraga hari n’umugore basambanaga.



@igicumbinews.co.rw 

Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV: