Umugabo yicukuriye imva arangije atumira abo mu muryango we kuzaza kumushyingura ku bunani

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu gace ka Kitheuni, muri Yatta, mu Karere ka Machakos, mu gihugu cya Kenya barimo gutegura serivisi z’ubujyanama ku mugabo wacukuye imva mu nzu ye, avuga ko agiye gupfa vuba bidatinze.

Kamende Ngwili w’imyaka 24 yacukuye imva ye, ndetse ngo yabwiye abantu kujya kwitabira umuhango wo kumushyingura ku itariki ya 1 Mutarama 2025.

Abaturage bakeka ko uwo mugabo yari afite umugambi wo kwiyahura.
Umukuru w’umudugudu ku cyumweru mu gitondo yamenyesheje umuyobozi wungirije w’agace batuyemo iby’icyo kibazo, maze ajya aho byabereye kugira ngo agire inama uwo mugabo yo kureka uwo mugambi.

@igicumbinews.co.rw 




Kanda hasi ukurikire ibiganiro tukugezaho ku Igicumbi News Online TV:

About The Author